Izayi 38 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Hezekiya arwara ariko agakira(2 Bami 20.1–11)

1Muri iyo minsi, Hezekiya afatwa n’indwara ya simusiga. Umuhanuzi Izayi mwene Amosi aza kumureba, maze aramubwira ati «Uhoraho aravuze ngo ’Raga abo mu rugo rwawe kuko ugiye gupfa, utazakira.’»

2Hezekiya yerekeza amaso ku rukuta asaba Uhoraho, agira ati

3«Ndagusabye, Uhoraho, ibuka ko nagenze imbere yawe n’umurava mwinshi kandi n’umutima utunganye, ngakora ibigushimishije.» Nuko Hezekiya asuka amarira menshi cyane.

4Nuko Uhoraho abwira Izayi muri aya magambo:

5Genda ubwire Hezekiya uti «Uhoraho, Imana ya sokuruza Dawudi aravuze ngo ’Numvise amasengesho yawe, mbona n’amarira yawe, none ngiye kugukiza, ndetse mu minsi itatu uzashobora kuzamuka ujye mu Ngoro y’Uhoraho. Nkongereyeho imyaka cumi n’itanu ku gihe wari kuzabaho.

6Kandi nzagukiza wowe n’uyu murwa, mbagobotore mu nzara z’umwami w’Abanyashuru; nzarinde uyu murwa.’»

21Izayi aravuga ati «Nimuzane umugati wakozwe mu mbuto z’umutini, muwushyire ku bibyimba by’umwami azakira.»

22Hezekiya abaza Izayi ati «Ni ikihe kimenyetso kizanyemeza ko nzashobora kuzamuka nkajya mu Ngoro y’Uhoraho ?»

7Izayi aramusubiza ati «Dore ikimenyetso kizakwereka ko Uhoraho azuzuza Ijambo yavuze.

8Igicucu kimanukira ku madarajya y’inzu yo hejuru ya Akhazi, ngiye kugisubiza inyuma ho intambwe cumi.» Nuko izuba risubirayo, maze cya gicucu gisubira inyuma ho za ntambwe cumi.

Indirimbo ya Hezekiya

9Dore igisigo Hezekiya, umwami wa Yuda, yahimbye amaze gukiruka ya ndwara ye.

10Jyewe naribwiraga nti

«Nari ncagashije iminsi y’ubugingo bwanjye,

none ngaha ngiye kwinjira mu marembo ajya ikuzimu,

nzahaheranwe mu gihe cyose nari nshigaje kubaho.»

11Naravugaga nti «Sinzabona Uhoraho ku isi y’abazima,

no mu bantu batuye iyi si sinzongera kurabukwa n’umwe.

12Inzu yanjye irashenywe, ijugunywe kure yanjye,

ak’ihema ry’abashumba.

Ngeze ku ndunduro y’ubuzima bwanjye,

ak’umuboshyi umaze kuzuza umwenda,

akawuzingazinga amaze kuwutotoraho indodo zisagutse;

13kuva mu gitondo kugeza nimugoroba waranyishe urahorahoza!

Ncura imiborogo ngeza mu kindi gitondo.

Ak’intare ikocagura amagufwa ni na ko amenagura ayanjye;

kuva mu gitondo kugeza nimugoroba akanyica, agahorahoza!

14Dore ndajwigira kimwe n’intashya,

nkaguguza nk’intungura,

amaso yanjye arahondoberezwa no guhora ntumbiriye ijuru.

Nyagasani ndagowe, ngwino untabare.

15Ubu se mvuge iki kindi,

kandi byose ari we ubikora?

Mu gihe cyose nzaba nkiriho

umutima wanjye uzahora usobetse amaganya.

16Abo Nyagasani yiragiriye, abo bazaramba,

kandi ubuzima bafite babuhabwa n’umwuka we;

nanjye uzankiza maze umbesheho.

17Ngaha ubujuganirwe bwanjye ubumpinduriyemo umunezero,

ni wowe uzikuye amagara yanjye uyakura mu mva,

n’ibyaha byanjye byose ubijugunya kure inyuma yawe.

18Koko rero ikuzimu si ho haguha ikuzo,

cyangwa se ngo urupfu rukwamamaze,

n’abamanukira mu rwobo,

ntibaba bacyizeye ubudahemuka bwawe.

19Umuzima, ni we wenyine ugusingiza,

nk’uko nanjye uyu munsi mbigenje.

Umubyeyi azamenyesha abana be ubudahemuka bwawe.

20Uhoraho, ngwino untabare,

maze mu gihe cyose tuzaba tukiriho,

tuzacurangire inanga zacu

mu Ngoro y’Uhoraho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help