Habakuki 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Jyewe rero ngiye gukomera ku izamu ryanjye,

nkomeze mpagarare hejuru y’inkike;

nzagenzure kugira ngo numve icyo Imana izambwira,

mbese igisubizo izampa kuri aya magambo yanjye.

Igisubizo cy’Imana: intungane izabaho

2Nuko Uhoraho ansubiza, agira ati

«Andika iby’iri bonekerwa, ubishyire ku tubaho,

maze babashe kubisoma neza.

3Gusa iby’iri bonekerwa bizaza mu gihe cyagenwe,

ni bwo byose bizuzuzwa nta kabuza;

n’aho ryatinda kandi uzaritegereze,

kuko rizaza ku gihe cyaryo nta gihindutse!

4Ni koko, azarimbuka umuntu wuzuye ubwirasi,

naho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.»

II. ABASAHUZI BARAKAVUMWA

5Ni ukuri koko, ubukungu bukabije buvamo kurimbuka!

Umuntu wikuza ntajya aguma hamwe,

ahubwo umuhogo we awagura nk’ukuzimu,

akamera nk’urupfu rutigera ruhaga!

Akoranyiriza amahanga yose iruhande rwe,

n’imiryango yose akayiyegereza!

6Uwo muntu se, abandi ntibazamuciraho imigani,

bose bakamusekera icyarimwe, bagira bati:

Imivumo itanu

Ariyimbire, uwigwizaho ibitari ibye,

(ariko se azageza ryari?)

akikungaharisha ibintu bitabarika yatseho amakoro!

7Aho abo ubereyemo umwenda ntibagiye guhaguruka bwangu,

abagukura umutima na bo bagakanguka?

Nyamara ntuzabava mu nzara!

8Nk’uko wasahuye amahanga atagira ingano,

abasigaye bose b’iyo miryango bazagusahura;

kuko wamennye amaraso y’abantu,

ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose.

9Ariyimbire ushyingura mu nzu ye ibyo yambuye,

agatekereza kwarika icyari cye hejuru cyane,

kugira ngo azahungireyo icyago!

10Ibyo wiyemeje ni urukozasoni rw’umuryango wawe:

igihe warimburaga amahanga atagira ingano,

wikururiye ibyago wowe ubwawe.

11Ni ukuri koko, ibuye ryubatse urukuta rizatabaza,

maze rizasubizwe n’igiti cyo mu gisenge cy’inzu.

12Ariyimbire uwubaka umugi hejuru y’amaraso,

agashingira umurwa ku bugome!

13Mbese ye, ibi ntibyaturutse kuri Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

igihe avuze ati «Ibihugu biragokera umuriro

n’amahanga aravunwa n’ubusa»,

14kuko isi yose izasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho,

nk’uko amazi asendera inyanja.

15Ariyimbire unywekesha mugenzi we,

akavanga inzoga n’uburozi kugeza ko amusindisha,

agashimishwa no kumureba yambaye ubusa!

16Wihagije ibikozasoni aho kwiha ikuzo,

ubu rero ni igihe cyawe cyo gusinda ukiyambika ubusa,

kuko inkongoro iri mu kiganza cy’iburyo cy’Uhoraho

none ikaba igiye kugucubanurirwaho,

maze ikuzo ryawe rikaguhindukiramo ikimwaro!

17Ni ukuri koko, urugomo wagiriye Libani ruzakugaruka,

no kuba wararimbuye inyamaswa zayo, uzabiryozwe,

bitewe n’uko wamennye amaraso y’abantu,

ugahungabanya igihugu, umurwa n’abawutuye bose.

19Ariyimbire ubwira ingiga y’igiti, ati «Haguruka»,

akabwira ibuye ritavuga, ati «Kanguka»,

nyamara ntibigire icyo bimusubiza!

Yego na none, bisize zahabu na feza,

ariko nta mwuka ubirimo!

18Rimaze iki, ishusho ribajwe n’umunyabukorikori,

cyangwa iricuzwe mu muringa, rigahanura ibinyoma?

Uwayakoze yashobora ate kuyiringira,

kandi ari ibigirwamana bitavuga?

20Nyamara Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu:

isi yose niceceke imbere ye!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help