Ubuhanga 16 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Imana igaburira Israheli, Abanyamisiri ikabateza inzara

1Ni cyo cyatumye bahanishwa ibiremwa bisa n’ibyo basenga,

maze udukoko tutagira ingano turabajujubya.

2Umuryango wawe, aho kuwuhana utyo, wawuhaye ibyiza,

maze kugira ngo uwumare ipfa, uwuha inkware,

ari zo biribwa biryoshye wawuteguriye.

3Bityo Abanyamisiri, n’ubwo bashakaga kurya,

batewe iseseme n’ibisimba wabateje,

bituma batakifuza rwose n’icyo bakoza mu kanwa.

Naho Abayisraheli bamaze gusonza igihe gito,

basangira ibiribwa biryoshye bitangaje.

4Byari bikwiye ko ababakandamizaga baterwa n’inzara idashira,

bikaba bihagije ko abandi babona uko abanzi babo bajujubijwe.

Inzige n’isazi byica Abanyamisiri; Abayisraheli bagakizwa n’inzoka y’umuringa

5Ndetse n’igihe cy’ubukana bukaze bw’ibisimba bifite ubumara,

bwagwiririye abana bawe

maze bagapfa barumwe n’inzoka zibizingiyeho,

uburakari bwawe ntibwakomeje kugera ku ndunduro.

6Ahubwo byabaye kubaburira,

ngo bagire ubwoba nibura igihe gito,

kandi bagira n’ikimenyetso cy’umukiro,

ngo kibe urwibutso rw’amategeko yawe.

7Koko rero, uwahindukiraga wese akakireba yarakiraga,

bidatewe n’icyo kimenyetso yarebaga,

ahubwo biturutse kuri wowe, Mukiza wa bose.

8Bityo rero, weretse abanzi bacu,

ko ari wowe ukiza umuntu ikibi cyose.

9Bo barumwe n’inzige n’isazi,

bapfa bazize kutabona umuti wabakiza:

kuko bari bakwiriye guhanishwa udukoko nk’utwo.

10Naho abana bawe, n’amenyo y’inzoka zifite ubumara

ntiyagira icyo abatwara,

kuko impuhwe zawe zabagobotse, zikabakiza.

11Wabakubitaga iminyafu kugira ngo ubibutse amagambo yawe,

ariko bakayikira vuba, ngo hato batibagirana bikabije,

bakanyura ukubiri n’ubugiraneza bwawe.

12Koko rero, nta cyatsi cyangwa undi muti byabakijije,

ahubwo ni Ijambo ryawe, Nyagasani, ryo rikiza bose.

13Ni wowe ufite ububasha ku buzima n’urupfu,

ukajyana Ikuzimu, ukanavanayo;

14umuntu we ashobora kwica ku bugome,

ariko ntiyasubiza umwuka uwapfuye,

kandi ntiyanagobotora uwagiye Ikuzimu.

Urubura rwica Abanyamisiri; Abayisraheli bakagaburirwa manu

15Guhunga ikiganza cyawe ni ibidashoboka.

16Abagome bangaga kukumenya,

bahondaguwe n’ukuboko kwawe gufite ububasha;

imvura y’umurindi n’urubura bidasanzwe,

hamwe n’amashahi akabije bibabuza uburyo,

nuko umuriro urabatwika.

17Igitangaje ni uko no mu mazi azimya byose,

ari ho umuriro warushagaho kugira amakare,

kuko isi irwanirira intungane.

18Rimwe na rimwe umuriro waracogoraga,

kugira ngo udatsemba ibisimba byatererejwe abagome,

kandi ngo nibabibona biyumvishe

ko bakurikiranywe n’urubanza rw’Imana;

19ubundi mu mazi rwagati hakagurumana birushije umuriro,

kugira ngo ibimera mu mirima y’abagome birimbuke.

20Nyamara umuryango wawe wawuhaye ifunguro ry’abamalayika,

aho uri mu ijuru, abawe ubaha umugati uteguwe neza bataruhiye,

umugati ufite uburyohe bwose kandi unogeye bose.

21Ibyo wabahaga byagaragazaga ubugwaneza ugirira abana bawe,

kuko byabaga binogeye nyir’ukubirya,

bikamerera buri wese uko abyifuza.

22Amasimbi n’amahindu byihanganiraga umuriro ntibishonge,

kugira ngo abantu bamenye ukuntu imyaka y’abanzi

yarimbuwe n’umuriro wakiraga mu mahindu,

ukagurumana rwagati mu mvura.

23Kugira ngo kandi ufashe intungane kubona ikizitunga,

uwo muriro nyine washiragamo ubukana.

24Ibiremwa bikugaragiye, wowe Muremyi wabyo,

birigurumbanya kugira ngo abagome bahanwe,

ariko bigacururuka ngo abakwiringira bamererwe neza.

25Ni yo mpamvu rero byashoboraga guhinduka ukundi,

bigakera kuba igikoresho cy’ubuntu bwawe,

bigahinduka ifunguro rusange,

rihuje n’icyifuzo cy’abarikeneye.

26Ni cyo gituma, Nyagasani,

abana bawe wakunze bashobora kumva

ko umuntu adatungwa n’amoko menshi y’imbuto,

ahubwo ko ijambo ryawe ari ryo ribeshaho abakwemera.

27Icyabaga kitangijwe n’umuriro,

cyashongeshwaga n’imirase yoroheje y’izuba,

28kugira ngo bamenye ko bagomba kugusingiza

mbere y’uko izuba rirasa, mugashyikirana kuva bugicya.

29Nyamara ariko, icyizere cy’indashima kizashonga

nk’urubura rwo mu itumba,

kizaseseke nk’amazi adafite akamaro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help