Izayi 16 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Impunzi za Mowabu ziganyira Yeruzalemu

1Nimwoherereze intama umutware w’igihugu,

muhereye i Sela mukanyura ku butayu,

mwerekeza ku musozi w’umwari wa Siyoni.

2Abakobwa b’i Mowabu barabuyera ku byambu bya Arunoni,

boshye inyoni ziyagara, zirukanwe mu cyari cyazo.

3Baravuga bati «Tugire inama kandi udufashe!

Ku manywa y’ihangu, udutwikirize igicucu cyawe nk’ijoro,

uhishire ibicibwa, kandi ntutererane inzererezi.

4Wemere impunzi z’i Mowabu, zibone ubuhungiro iwawe,

ubahishe ugambiriye kubarimbura.

Nuko, igihe ugushikamirwa kuzaba kutakiriho,

ukurimbura kukarangira burundu,

n’utegekesha igituga akavanwa mu gihugu,

5ni bwo intebe y’ubwami bwawe izakomera,

kubera ubuntu watugiriye,

maze mu ihema rya Dawudi hazaganze umucamanza,

ushishikarira kurenganura abarengana,

no guca imanza zitabera.»

Abamowabu bararirira igihugu cyabo

6Twumvise bavuga ukwikuza kurengutse kwa Mowabu,

ubwibone bwayo, ubwikunde n’ubwikanyize,

n’ubwirasi bwayo butagize icyo bumaze.

7None dore Abamowabu bararirira igihugu cyabo,

dore bose baraboroga, bashavuye kandi bacitse intege,

kubera udutsima tw’imizabibu

bazanaga ho ituro i Kiri‐Hareseti.

8Koko, imirima y’i Heshiboni imaze kuraba,

kimwe n’umuzabibu w’i Sibima,

wengwagamo divayi yasindishaga abatware b’amahanga,

wari urambuye kugera i Yezeri no ku butayu,

ukagaba amashami yawo hakurya y’inyanja y’Umunyu.

9Ni cyo gituma hamwe n’abantu b’i Yezeri,

ndirira umuzabibu w’i Sibima;

amarira yanjye akuhira Heshiboni na Eleyale,

kuko igihe cy’umusaruro wanyu,

mutazongera gutera indirimbo z’ibyishimo.

10Mu mirima yanyu ntihakiboneka ibyishimo n’umunezero,

amashyi n’impundu ntibikirangwa no mu mizabibu yanyu.

Ntibazongera kwengera divayi mu mivure,

indirimbo z’ibyishimo zirarangiye.

11Ndahindaganwa nk’inanga, mbabajwe na Mowabu,

n’umutima wanjye uraborogera Kiri‐Heresi.

12Bazabona Abamowabu bakururuka, bagana ahirengeye,

kugira ngo bajye mu ngoro gutakambira imana yabo:

ariko nta cyo bazageraho.

13Ibyo ni byo Uhoraho yavuze kuri Mowabu kuva kera.

14None Uhoraho aravuze ati «Mu myaka itatu, itarengaho n’umunsi n’umwe, ab’ingenzi b’i Mowabu kimwe na rubanda bazasigara ari mbarwa. N’abazarokoka kandi, bazaba ari bake cyane, nta cyo bakimaze.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help