1Nahamani, umugaba w’ingabo z’umwami wa Aramu, yari umuntu wemerwa cyane na shebuja, ari umutoni we, kuko ari we Uhoraho yakoresheje agaha Aramu gutsinda. Ariko uwo mugabo w’intwari yari umubembe.
2Umunsi umwe Abaramu bari bateye mu gihugu cya Israheli bagiye kunyaga, bahavana umwana w’umukobwa ari imbohe, bamushyira umugore wa Nahamani amugira umuja we.
3Abwira nyirabuja, ati «Yewe, iyaba databuja yashoboraga gusanga umuhanuzi w’i Samariya! Nta kabuza yamukiza ibibembe bye.»
4Nahamani ajya kumenyesha shebuja amagambo umukobwa waturutse mu gihugu cya Israheli yavuze.
5Umwami wa Aramu aramubwira ati «Genda! Ndandikira umwami wa Israheli ibaruwa.» Nahamani aragenda, ajyana amatalenta cumi ya feza, amasikeli ibihumbi bitandatu ya zahabu, n’imyambaro cumi yo kujya ahindura.
6Ashyikiriza umwami wa Israheli urwandiko rwavugaga ngo «Mu gihe uru rwandiko ruzaba rukugezeho, uzamenye ko nkoherereje umugaragu wanjye Nahamani, kugira ngo umukize ibibembe arwaye.»
7Umwami amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyambaro ye, avuga ati «Ese ndi Imana yica kandi igakiza, kubona uriya mugabo anyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe? Nimumenye neza kandi mubirebe: arashaka kunyendereza!»
8Elisha, umuntu w’Imana, amaze kumenya ko umwami wa Israheli yashishimuye imyambaro ye, amutumaho agira ati «Ni iki cyatumye ushishimura imyambaro yawe? Nyoherereza Nahamani uwo, maze azamenye ko muri Israheli hari umuhanuzi!»
9Nahamani azana n’amafarasi ye n’igare rye, maze ahagarara mu muryango w’inzu ya Elisha.
10Elisha amutumaho umuntu wo kumubwira ngo «Genda! Wiyuhagire muri Yorudani incuro ndwi, uri busubirane umubiri mutaraga, maze ukire ibibembe.»
11Nahamani ararakara, agenda avuga ati «Nibwiraga ko ari busohoke, akajya ahagaragara maze akambaza izina ry’Uhoraho, Imana ye, agashyira ikiganza cye aharwaye akankiza ibibembe.
12Ese imigezi y’i Damasi, ari yo Ebana na Paripari, ntitambutse kure amazi yose ya Israheli? Sinashoboraga se kwiyuhagiramo ngakira?» Arahindukira agenda arakaye.
13Abagaragu baramusanga, bamubwira bati «Mubyeyi! Iyaba umuhanuzi yagutegetse gukora ikintu gikomeye, ntuba wagikoze? Nkanswe kukubwira ngo genda wiyuhagire urakira!»
14Nuko Nahamani aramanuka ajya kuri Yorudani, yibira mu mazi incuro ndwi nk’uko yabitegetswe n’umuntu w’Imana. Umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, maze akira ibibembe.
15Nahamani asubira ku muntu w’Imana, abantu be bamushagaye. Agezeyo arinjira, amuhagarara imbere, maze aramubwira ati «Noneho menye ko nta Mana iriho ku isi hose, keretse muri Israheli. Ndakwinginze, emera wakire ituro jyewe umugaragu wawe ngutuye.»
16Elisha aramusubiza ati «Nkurahiye Uhoraho nkorera, nta kintu na kimwe nakira!» Nahamani akomeza kumwinginga, ariko undi aranga.
17Nahamani aramubwira ati «Ubwo utabyemeye, umpe jyewe umugaragu wawe, imitwaro y’ibitaka yahekwa n’inyumbu ebyiri, kuko umugaragu wawe nta zindi mana azongera guha amaturo no gutura ibitambo bitwikwa, atari Uhoraho.
18Nyamara nizeye ko Uhoraho azajya ambabarira iki kintu kimwe: databuja umwami nazajya yinjira mu ngoro ya Rimoni imana yacu ngo ayiramye, azagenda yishingikirije ku kuboko kwanjye; ubwo se jyewe nazakwirinda nte kunamira Rimoni kandi nzaba ndi iruhande rw’umwami mu ngoro? Uhoraho azababarire umugaragu we kuri icyo gikorwa!»
19Elisha aramusubiza ati «Genda amahoro.»
Gehazi abembaNahamani amaze kugera kure gato ya Elisha,
20Gehazi, umugaragu wa Elisha umuntu w’Imana, aribwira ati «Databuja yagiriye ubuntu uriya Nahamani w’Umwaramu yanga kwakira amaturo amuhaye. Ndahiye Uhoraho, ndirutse mushyikire, maze agire icyo anyihera.»
21Gehazi akurikira Nahamani. Nahamani abonye amwirukaho, amanuka vuba ku igare rye, aramusanganira maze aramubaza ati «Ni amahoro?»
22Undi aramusubiza ati «Ni amahoro.» Ati «Databuja anyohereje kukubwira ngo aka kanya haje abahungu babiri bo mu bahanuzi baturutse ku musozi wa Efurayimu, ngo arakwinginze ubamuhere italenta imwe ya feza n’imyambaro ibiri yo guhindura.»
23Nahamani aramubwira ati «Akira amatalenta abiri.» Aramuhata, afata amatalenta abiri ya feza n’imyenda ibiri yo guhindura, abihambira mu mifuka ibiri ayikorera abagaragu be, kugira ngo babitwaze Gehazi.
24Bageze kuri Ofeli, Gehazi yaka imifuka ba bagabo babiri, ayishyira iwe, arabasezerera barataha.
25We aza kwa shebuja. Elisha aramubaza ati «Uraturuka he, Gehazi?» Aramusubiza ati «Nta ho umugaragu wawe yigeze ajya.»
26Elisha aramubwira ati «Ese, umutima wanjye ntiwari kumwe nawe, igihe umuntu yamanukaga vuba ku igare rye aje kugusanganira? Ese bikumariye iki kwakira feza, imyambaro, imitini, imizabibu, impfizi z’intama n’iz’inka, abagaragu n’abaja,
27kandi ugiye gufatwa n’ibibembe bya Nahamani, ukazabirwara wowe n’urubyaro rwawe bikababaho akarande?» Gehazi atandukana na Elisha, maze umubiri we ugenda wera nk’urubura kubera ibibembe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.