1Nuko mbona Nyagasani ahagaze ku rutambiro, avuga ati «Kubita inkingi yo ku muryango, inkomanizo zizanyeganyega; byose bisenyukire ku bari imbere bose, naho abasigaye nzabicisha inkota; nta n’umwe uzashobora guhunga, nta n’umwe uzacika ku icumu.
2Nibanarwanira kujya iku zimu, ikiganza cyanjye kizabavanamo; nibanazamuka mu ijuru, nzabakonkoborayo.
3Nibihisha mu bitwa bya Karumeli, nzabashakashaka mbahanantureyo; nibanyihisha hasi mu nyanja, nzabategeza Ikiyoka kibarye.
4Nibitegeza abanzi babo ngo babagire imbohe, nzabategeza inkota ibicire aho. Nzabagenzaho ijisho, atari icyiza mbashakira ahubwo ari ikibi.»
Uhoraho, Umutegetsi w’isi n’ijuru5Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, agera ku isi ikanyeganyega,
n’abayituye bagacura imiborogo;
uko yakabaye iratutumba nk’uruzi,
ikika nka rwa ruzi rwo mu Misiri.
6Ni we wubaka ingazi mu ijuru,
akubaka igisenge cye hejuru y’isi.
Ni we ukorakoranya amazi yo mu nyanja, akayasuka ku isi.
Uhoraho ni ryo zina rye.
Igihano cy’abakosheje7Ku bwanjye, mumeze nk’Abanyakushi, bana ba Israheli,
uwo ni Uhoraho ubivuze.
Si jyewe se wazamuye Israheli nkayivana mu gihugu cya Misiri,
Abafilisiti nkabavana muri Kafutori,
n’abo muri Aramu nkabavana i Kiri?»
8Dore Nyagasani Uhoraho yerekeje amaso ku gihugu cy’abanyabyaha
avuga ati «Ngiye kubavana ku isi mbatsembe,
ariko nta bwo nzarimbura buheriheri inzu ya Yakobo.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
9Ni koko, ngiye gutanga amategeko :
mu mahanga yose ngiye kujegeza inzu ya Israheli,
nk’uko bazunguza urutaro bagosora,
ntihagire imbuto nzima n’imwe igwa hasi.
10Abanyabyaha bo mu muryango wanjye bose bazicishwa inkota,
bo bavuga bati «Ntuzatwegereze ikibi, ntuzatume kidushyikira.»
Israheli izabyuka11Muri iyo minsi, nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa,
nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse;
nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera,
12ku buryo bazategeka udusigisigi twa Edomu
n’utw’amahanga yose yamenye izina ryanjye.
Ibyo ni Uhoraho ubivuze, ari na we uzabikora.
13Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Uhoraho ubivuze —
maze umuhinzi n’umusaruzi bakurikirane,
umwenzi w’imizabibu azakurikirane n’uyibiba,
divayi iryoshye izakwira ku misozi, buri murenge uyiyame.
14Nzagarura umuryango wanjye Israheli,
bazubake imigi yari yarashenywe maze bayituremo,
bazahinge imizabibu bayinywemo divayi,
bahinge imirima maze barye ibyezemo,
15nzabagarura iwabo bakomere,
ntibazongera kuvanwa ukundi mu gihugu cyabo nabahaye.
Uwo ni Uhoraho, Imana yawe, ubivuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.