Icya kabiri cy'Amateka 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Salomoni yubakisha urutambiro rw’umuringa rufite uburebure bw’imikono makumyabiri, ubugari bw’imikono makumyabiri n’ubuhagarike bw’imikono cumi.

2Abumba ikizenga cy’amazi mu miringa iyagijwe; ubugari bwacyo kuva ku rugara rumwe kugeza ku rundi bwari ubw’imikono cumi, kandi cyari gikoze nk’uruziga. Cyari gifite ubuhagarike bw’imikono itanu kandi umuzenguruko wacyo wapimwa n’umugozi w’imikono mirongo itatu.

3Mu nsi y’urugara rw’icyo kizenga hari hazengurutswe n’ibishushanyo by’impfizi bikurikiranye ku mikono mirongo itatu; byari bikikije rwose ikizenga. Ibyo bishushanyo byari ku mirongo ibiri igerekeranye kandi byari byakoranywe n’icyo kizenga.

4Cyari giteretse ku mashusho y’ibimasa cumi n’abiri: bitatu byarebaga mu majyaruguru, bitatu mu burengerazuba, bitatu mu majyepfo, na bitatu mu burasirazuba. Ikizenga cyari giteretswe hejuru y’ibimasa kandi byari biteranye imigongo.

5Umubyimba wacyo wanganaga n’intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwari rubumbwe nk’urugara rw’ururabyo rwa lisi. Icyo kizenga cyashoboraga gusukwamo intango ibihumbi bitatu.

6Salomoni acurisha imivure cumi; itanu ayishyira ibumoso, indi itanu ayishyira iburyo, kugira ngo bajye bayogerezamo: bogerezagamo ibikoresho bigenewe ibitambo bitwikwa, naho abaherezabitambo biyuhagiriraga mu kizenga cy’amazi cy’imiringa.

7Abumba muri zahabu ibitereko cumi by’amatara nk’uko yari yabitegetswe, maze abishyira mu cyumba gitagatifu, bitanu iburyo, bindi bitanu ibumoso.

8Abaza ameza cumi ayashyira mu cyumba gitagatifu, atanu iburyo, yandi atanu ibumoso. Abumba n’ibikombe ijana muri zahabu.

9Yubaka urugo rw’abaherezabitambo, n’ikibuga kinini kandi inzugi zaho azisigaho umuringa.

10Naho ikizenga cy’amazi agitereka mu ruhande rw’iburyo, ahagana mu majyepfo y’iburasirazuba.

11Huramu acura amabesani, ibitiyo n’inzuho. Arangiza atyo imirimo yose yagombaga gukorera umwami Salomoni mu Ngoro y’Imana;

12ari yo iyi: inkingi ebyiri, imitako y’imitwe ibiri yari hejuru y’inkingi, ibisa n’inshundura bibiri byo gutwikira iyo mitwe yari hejuru y’inkingi,

13imbuto zitukura magana ane zo ku bisa n’inshundura, imirongo ibiri y’imbuto zitukura zo ku bisa n’inshundura bitwikiriye imitwe yari hejuru y’inkingi,

14ibitereko cumi, imivure cumi yari ku bitereko,

15ikizenga cy’amazi — cyari kimwe gusa — giteretse ku bimasa cumi na bibiri,

16amabesani, ibitiyo, inzuho hamwe n’ibindi byose bigendana na byo. Ibyo byose Huramabi yabikoze mu muringa usennye, abikorera umwami Salomoni ngo bishyirwe mu Ngoro y’Uhoraho.

17Umwami yabikoreshereje mu karere ka Yorudani hagati ya Sukoti na Sereda.

18Salomoni yabikoresheje ari byinshi cyane, ku buryo batashoboraga kumenya uburemere bw’imiringa yabigiyeho.

19Salomoni akoresha n’ibintu byose bigenewe Ingoro y’Imana, ari byo: urutambiro rwa zahabu, ameza ya zahabu yari agenewe gushyirwaho imigati y’umumuriko,

20ibitereko n’amatara yabyo yo gucana imbere y’icyumba gitagatifu nk’uko byari bitegetswe, bikozwe muri zahabu iyunguruye;

21uburabyo, amatara, udufatisho, bikozwe muri zahabu iyunguruye;

22ibyuma, inzuho, indosho, ibyotesho, bikozwe muri zahabu iyunguruye; irembo ry’Ingoro, inzugi z’imbere zireba icyumba gitagatifu rwose n’inzugi z’Ingoro zireba icyumba kinini, na byo bikozwe muri zahabu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help