1Igenewe umuririmbisha, ikajyana n’inanga y’imirya munani. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Uhoraho, tabara! Nta ndahemuka ikibaho,
ukuri kwarazimiye mu bantu!
3Icyabo ni ukwirirwa babeshyana,
baryoshya akarimi n’umutima wuje uburyarya.
4Uhoraho nazibe akanwa k’abanyabinyoma,
n’ak’abaryoshya akarimi bose,
5bavuga ngo «Ijambo ni ryo ntwaro yacu,
tuzi kwivugira, ni nde waduhangara?»
6«Kubera ko abanyantege nke baryamirwa,
n’abakene bakanganyira,
jyewe ubu ngubu ndahagurutse,
— Uwo ni Uhoraho ubivuze—,
ntabaye uwo barenganya.»
7Amagambo y’Uhoraho ni amagambo arongorotse,
nka feza iva mu butaka, iyunguruwe karindwi.
8Uhoraho, ni wowe utwiragiriye:
uzaturinda iteka iriya nyoko mbi.
9Abagiranabi barabungera hose,
n’ubwomanzi bukiyongera mu bantu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.