Zaburi 53 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abagomeramana baragwiriye, ariko bazahanwa

1Igenewe umuririmbisha, ikaririmbwa mu majwi y’urusobe. Ni inyigisho mu zo bitirira Dawudi.

2Abapfayongo baribwira

ngo «Nta Mana ibaho!»

Bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye,

nta n’umwe ugikora neza.

3Imana, aho iri mu ijuru,

yarunamye yerekeza amaso kuri bene muntu,

ngo irebe niba hari n’umwe

ugifite ubwenge agashakashaka Imana.

4Ariko bose bararindagiye,

bahujwe gusa n’ingeso mbi;

nta n’umwe ugikora neza,

habe n’umwe rwose!

5Koko abo bagizi ba nabi ni ibiburabwenge,

bo bihaye kurya imitsi y’umuryango wanjye,

barya icyari kiwutunze,

kandi ntibarushye basenga Imana!

6Bazamarwa n’ubwoba kandi nta kibubateye!

Imana yanyanyagije amagufwa y’abari bakugarije;

none dore urabakora ku itama, kuko Imana yabagutsindiye.

7Ni nde uturuka i Siyoni agaha Israheli imitsindo?

Iyo Imana igaruye abajyanywe bunyago bo mu muryango wayo,

bene Yakobo basagwa n’ibyishimo,

bene Israheli bakanezerwa bitavugwa!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help