1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yeremiya:
2«Hagarara mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, maze utangaze aya magambo: Nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho, mwebwe mwese bantu ba Yuda mwinjirana muri iyi miryango, muje kuramya Uhoraho.
3Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimuvugurure imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, bityo nshobore guturana namwe aha hantu.
4Nimusigeho kwibeshyeshya amagambo atagira aho ashingiye, muvuga ngo: Ingoro y’Uhoraho! Ingoro y’Uhoraho! Uhoraho ari hano!
5Ahubwo nimuhindure rwose imyifatire yanyu n’imigenzereze yanyu, muharanira igitunganiye umubano mu bantu.
6Ntimugakandamize umusuhuke, imfubyi n’umupfakazi; ntimukamenere amaraso y’indacumura aha hantu, kandi ntimukirukire ibigirwamana kuko byabakururira ibyago.
7Nimugenza mutyo, nzabona guturana namwe aha hantu, mu gihugu nahaye abasokuruza banyu kuva kera n’iteka ryose.
8Nyamara ariko dore muriringira amagambo y’ibinyoma adafite akamaro.
9Ubwo se muziba, mwice, musambane, murahire mu binyoma, mutwikire Behali ibitambo, mwiruke inyuma y’ibigirwamana bitigeze bibitaho,
10nimurangiza munze imbere muri iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, muvuga ngo «Turakijijwe!», maze nyuma mwongere mwikorere ayo marorerwa yose?
11Iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye, mwibwira se ko ari ubuvumo bw’abajura? Jyewe, ibyo ari byo byose, ndabona ari uko bimeze! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
12Ngaho nimujye i Silo ahahoze ari ahanjye, aho nari nabanje gutuza izina ryanjye, murebe uko nahagenjereje bitewe n’ubugome bw’umuryango wanjye Israheli!
13None rero ubu, ubwo mwakoze ibyo byaha byose — uwo ni Uhoraho ubivuze — nkabavugisha ubutitsa ntimunyumve, nkabahamagara ntimwitabe,
14iyi Ngoro yitiriwe izina ryanjye mwari mufitiye icyizere, n’aha hantu nabahaye mwebwe n’abasokuruza banyu, nzahagenzereza uko nagenjereje Silo.
15Nzabajugunya kure yanjye nk’uko najugunye abavandimwe banyu bose, urubyaro rwose rwa Efurayimu.
Uhoraho yica amatwi16Wowe rero, ntiwirirwe uvuganira uyu muryango, ngo ubahingukirize amarira cyangwa isengesho, uruhe untitiriza, kuko ntakumva.
17Ese ntubona ibyo bakorera mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu?
18Abana batora inkwi, abagabo bagacana umuriro, maze abagore bakavuga umutsima kugira ngo bakorere utugati Umwamikazi w’ijuru. Byongeye muratura ibitambo biseswa izindi mana, bityo mukanshavuza.
19Ubwo se ni jye bashavuza — uwo ni Uhoraho ubivuze — cyangwa ni bo ubwabo bishavuza? Nyamara ariko byagombye kubatera isoni.
20Nuko rero, Uhoraho Imana avuze atya: Uburakari bwanjye n’umujinya wanjye bigiye kwisuka aha hantu, ku bantu no ku matungo, ku biti byo ku gasozi no ku mbuto zo mu mirima; bihinduke umuriro udateze kuzima.
Igihugu kitumva Imana yacyo21Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: Nimwongere ibitambo byanyu bitwikwa ku bindi bitambo byanyu, maze mwirire inyama zabyo!
22Igihe mvanye abasokuruza banyu mu gihugu cya Misiri, nta cyo nababwiye, nta gitambo gitwikwa cyangwa ikindi gitambo nigeze mbaka;
23gusa nabisabiye ibi bikurikira: Nimwumve ijwi ryanjye nzababere Imana, namwe muzambere umuryango; mukurikire neza inzira mberetse, bityo muzahirwa.
24Ariko ntibumvise, nta bwo bateze amatwi, ahubwo bigenjereje uko bishakiye, maze banangira umutima ku buryo buteye ishozi; aho bandebye bantera umugongo.
25Kuva abasekuruza babo bava mu gihugu cya Misiri, sinigeze ntuza kuboherereza buri munsi abagaragu banjye bose b’abahanuzi kugeza na n’ubu.
26Ariko ntibanyumvise, nta bwo banteze amatwi, bashingaritse ijosi ryabo, barusha abasekuruza babo ubugome.
27Ubasobanurira ayo magambo yose, ariko ntibakumve. Urabahamagara, ariko ntibakwitabe.
28None rero ubabwire uti «Dore umuryango utumva Uhoraho Imana yawo, ukanga kwigishwa: ukuri kwarayotse, ntikukirangwa ku munwa wabo.»
Ikibaya cy’urwicaniro29Kemura iyo misatsi yawe yagaragazaga ko weguriwe Imana, uyijugunye kure; mu mayira utere indirimbo y’amaganya, kuko Uhoraho yanga, agatererana igisekuru kimurakaza!
30Abayuda bakora ibibi nanga — uwo ni Uhoraho ubivuze. Bashyira ibiterashozi mu Ngoro yitiriwe izina ryanjye, nuko bakayihumanya.
31Bubatse urutambiro rw’i Tofeti mu kibaya cya Mwene Hinomi, kugira ngo abahungu n’abakobwa babo bahatwikirwe. Ibyo sinigeze mbisaba, sinigeze nabitekereza.
32Dore rero, igihe kiregereje — Uwo ni Uhoraho ubivuze — ntibazongere kuvuga ngo «Tofeti» cyangwa ngo «Ikibaya cya Mwene Hinomi», ahubwo hazajye havugwa «Ikibaya cy’urwicaniro»; ndetse kubera kubura ahandi, Tofeti ubwayo izahinduka irimbi.
33Muri uyu muryango hazicwamo benshi cyane, intumbi zabo zizatunge inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi; kandi nta muntu uzaba ugihari ngo azirukane!
34Mu migi ya Yuda no mu mayira ya Yeruzalemu, nahosheje agasaku k’ibyishimo n’amagambo y’umunezero, indirimbo y’umukwe n’ibyishimo by’umugeni, kuko igihugu kigiye guhinduka amatongo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.