1Yozuwe, mwene Nuni, yari intwari ku rugamba.
Yasimbuye Musa ku murimo w’ubuhanuzi,
maze nk’uko izina rye ribivuga,
yerekana ubutwari bwo gukiza intore z’Uhoraho,
ahashya abanzi bamurwanyaga,
maze atuza Israheli mu murage wayo.
2Mbega ngo arabona ikuzo ryinshi, igihe arambuye ukuboko,
akabangura inkota ayerekeje ku migi!
3Mbere ye, ni nde wamurushije kuba indatsimburwa?
Koko, ni we wagabye ibitero mu ntambara y’Uhoraho.
4Mbese, si we wategetse izuba rigahagarara,
nuko umunsi umwe ukavamo ibiri?
5Yatakambiye Umusumbabyose Nyir’ububasha,
igihe abanzi bari bamugose impande zose,
maze Uhoraho Umugengabyose aramutabara,
agusha amahindu manini y’urufaya,
6Yozuwe agwa gitumo abanzi, arabamenesha,
maze ababisha bamanutse, arabatsemba,
kugira ngo amahanga akangaranywe n’intwaro ze zikomeye,
anamenye ko yarwanaga intambara atumwe n’Uhoraho.
7Koko Yozuwe yumviraga Umushoborabyose,
kandi igihe cya Musa, yerekanye ko ari indahemuka,
we, na Kalebu mwene Yefune,
ubwo bihagararagaho imbere y’ikoraniro,
bakabuza umuryango gucumura,
kandi bagahosha imyivumbagatanyo yabo.
8Abo bombi nyine ni bo bonyine barokotse
ku ngabo ibihumbi magana atandatu zagendaga ku maguru;
nuko binjizwa mu murage,
mu gihugu gitemba amata n’ubuki.
9Uhoraho yahaye Kalebu imbaraga nyinshi,
zimugumamo kugeza mu za bukuru,
amutuza mu misozi miremire y’igihugu,
ari na yo abamukomokaho bazatungaho umurage;
10kugira ngo Abayisraheli bose babonereho,
ko gukurikira Uhoraho birimo agaciro gakomeye.
Abacamanza11Abacamanza na bo, nk’uko twagejejweho ubwamamare bwabo,
ba bantu batararuye umutima wabo
ngo bitandukanye n’Uhoraho,
tujye tubibuka tubashime!
12Amagufa yabo aho ari mu mva nasabagizwe n’ibyishimo,
bamaze kumenya ko amazina yabo y’ibirangirire acyubahirizwa,
babikesheje ababakomokaho bayitirirwa!
Samweli13Samweli yakundwaga n’Uhoraho, akaba umuhanuzi we;
yashinze ubwami, asiga amavuta abatware b’umuryango.
14Yaciraga rubanda imanza akurikije itegeko ry’Uhoraho,
nuko Uhoraho asura inzu ya Yakobo.
15Ubudahemuka bwe bwerekanye ko ari umuhanuzi w’ukuri,
ibyo avuze bikerekana ko ari umushishozi nyawe.
16Yatakambiye Uhoraho Umusumbabyose,
ubwo abanzi be bari bamugose impande zose,
atura igitambo cy’umwana w’intama.
17Uhoraho yavugiye mu bushorishori bw’ijuru,
ijwi rye rirahinda nk’inkuba;
18maze atsemba abatware b’Abanyatiri,
n’ibikomangoma byose by’Abafilisiti.
19Ajya gupfa, yarahiriye imbere y’Uhoraho,
n’uwo yari amaze gusiga amavuta y’ubutware,
ati «Nta mutungo, emwe habe n’inkweto,
nigeze nyaga uwo ari we wese»;
nuko habura n’umwe umushinja.
20Amaze gusinzira, hari ubwo yongeye guhanura,
atangariza umwami ko agiye kurimburwa,
aho ari mu gitaka arangurura ijwi,
ahanura atyo ko ubugome bw’umuryango buhongerewe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.