1Dawudi ajya inama n’abatware bategeka ibihumbi n’abategeka amagana, hamwe n’abanyacyubahiro bose.
2Abwira ikoraniro ryose ry’Abayisraheli, ati «Niba musanga bibatunganiye kandi ari na ko Uhoraho Imana yacu abishaka, dutumire abavandimwe bacu basigaye mu gihugu cya Israheli, hamwe n’abaherezabitambo n’abalevi mu migi yabo batuyemo, kugira ngo baze kwifatanya natwe.
3Hanyuma twiyegereze Ubushyinguro bw’Imana yacu, kuko tutabwitayeho mu gihe cya Sawuli.»
4Ikoraniro ryose ryemera ko biba bityo, kuko uwo mugambi wari ubashimishije bose.
5Dawudi akoranya imbaga yose, kuva ku mugezi wa Misiri kugeza i Lebo‐Hamati, kugira ngo bavane Ubushyinguro bw’Imana i Kiriyati‐Yeyarimu.
6Dawudi azamukana n’Abayisraheli bose i Bahala, bajya i Kiriyati‐Yeyarimu y’Abayuda, kugira ngo bazamure Ubushyinguro bw’Uhoraho utetse ku Bakerubimu, aho izina rye ryambarizwa.
7Nuko bashyira Ubushyinguro ku igare rishya, babuvana mu nzu ya Abinadabu. Uza na Ahiyo bayobora igare.
8Dawudi n’Abayisraheli bose babyinanaga imbaraga zabo zose imbere y’Imana baherekejwe n’indirimbo, imiduri, inanga, ingoma, ibinyuguri n’amakondera.
9Bageze ku mbuga ya Kidoni, Uza arambura ukuboko kugira ngo aramire Ubushyinguro, kuko ibimasa byari bigiye kubutura hasi.
10Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Uza, buramwica kuko yari yaramburiye ukuboko ku Bushyinguro. Agwa aho imbere y’Imana.
11Dawudi ababazwa n’uko Uhoraho abaciyemo icyuho, yica Uza. Nuko aho hantu bahita Peresi‐Uza, ari byo kuvuga ’Icyuho cya Uza’, kugeza na n’ubu.
12Dawudi atinya Imana uwo munsi, nuko aravuga ati «Nzageza nte iwanjye Ubushyinguro bw’Imana?»
13Nuko Dawudi ntiyacyura Ubushyinguro iwe, mu Murwa wa Dawudi, ahubwo abujyana mu rugo rwa Obededomu w’Umugiti.
14Ubushyinguro bumara amezi atatu kwa Obededomu mu rugo rwe, kandi Uhoraho aha umugisha urugo rwa Obededomu n’ibyo yari afite byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.