Hozeya 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

II. ISRAHELI IZAHANIRWA UBUGOME BWAYOImana iburanya Israheli

1Bayisraheli, nimwumve ijambo ry’Uhoraho:

Uhoraho araburanya abaturage b’igihugu,

kuko nta kuri, nta n’urukundo rwa mugenzi wabo,

cyangwa kumenya Imana, bikirangwa mu gihugu;

2ahubwo bararahira ibinyoma bakabeshya,

baricana bakiba, barasambana kandi bakagira urugomo;

amaraso amenwe agasimburwa n’andi!

3Ni cyo gitumye rero igihugu kiri mu cyunamo,

abaturage bacyo bose bakarimbukira rimwe,

inyamaswa zo mu ishyamba n’inyoni zo mu kirere,

ndetse n’amafi yo mu nyanja, byose bigapfa.

Imana ishinja abaherezabitambo ba Israheli

4Muramenye! Ntihagire n’umwe ushinja mugenzi we,

cyangwa ngo mwitane ba mwana;

ahubwo uwo mburanya, ni wowe, muherezabitambo!

5Uzasitara ku manywa y’ihangu,

n’umuhanuzi asitarane nawe nijoro,

kandi n’igihugu cyakubyaye nzakirimbura.

6Umuryango wanjye urarimbutse kuko utamenye!

None rero kubera ko wanze kumenya,

ndaguhigitse ntuzongera kumbera umuherezabitambo;

kuko wirengagije amategeko y’Imana yawe,

nanjye nzirengagiza abana bawe.

7Bose uko bangana bancumuyeho,

ikuzo ryabo barihinduye urukozasoni.

8Batungwa n’amaturo y’umuryango wanjye wampemukiye,

bityo bakifuza ko wakomeza ugacumura.

9Uko bizagendekera umuherezabitambo,

bizagenda bityo no kuri rubanda;

nzabaryoza imyifatire yabo, mbahanire n’ibikorwa byabo.

10Bazarya ubudahaga, basambane ubutororoka,

kuko bibagiwe Uhoraho, bakohokera ubuhabara.

Irari ry’uburaya riyobya Israheli

11Irari ry’uburaya n’ubusinzi bibatesha umutwe,

12umuryango wanjye ukagisha inama igiti cyawo,

ishami ryacyo rikaba ari ryo riwugira inama.

Kuko irari ry’uburaya ryawuyobeje,

mu buhabara bwabo bakitandukanya n’Imana yabo.

13Baraturira ibitambo mu mpinga z’imisozi,

ku tununga bakahatwikira imibavu,

ndetse no mu nsi y’umwerezi, umunyinya n’umushishi,

kuko bashimishwa no kwibera mu gicucu cyabyo.

Ni cyo gituma rero n’abakobwa banyu baba indaya,

abakazana banyu bagasambana.

14Sinzaryoza abakobwa banyu uburaya,

abakazana banyu ngo mbahanire ubusambanyi;

kuko namwe ubwanyu mwihererana indaya,

mugafatanya na zo gutura ibitambo.

Nguko uko umuryango utagira ubwenge ugiye kurimbuka!

Imana iburira Yuda na Israheli

15Israheli rero, nuramuka wigize indaya,

Yuda ntakagenze nkawe!

Ntimukajye i Giligali cyangwa ngo muzamuke i Betaveni,

kandi ntimukavuge ngo «Nkurahije Uhoraho Muzima!»

16Ni koko, Israheli yari yarigometse nk’inka yica;

noneho se Uhoraho azabarungika mu rwuri rugari, nk’intama?

17Efurayimu yo yisunze ibigirwamana, nimuyireke!

18Ubusinzi bwabo niburangira, bazohokera mu busambanyi,

kuko Ikuzo ryabo bariguranye ibikozasoni.

19Ariko umuyaga w’inkubi uzabagurukana,

bakozwe isoni n’ibitambo byabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help