1Yakobo rero yatuye mu gihugu se yari yarasuhukiyemo, ari cyo gihugu cya Kanahani.
2Dore amateka yo kwa Yakobo:
Yozefu, amaze kugera mu kigero cy’imyaka cumi n’irindwi, yaragiranaga amatungo na bene se. Uwo musore yajyanaga n’abahungu ba Zilipa na Biliha, abagore ba se. Bukeye abwira se ukuntu babavugaga nabi.
3Israheli akikundira Yozefu kuruta abandi bahungu be bose, agatsinda yari umwana wo mu zabukuru. Yari yaramuboheye ikanzu y’amaboko maremare.
4Bene se babonye ko amutonesheje, baramwanga, ntibongera kumuvugisha neza.
5Umunsi umwe, Yozefu ararota, arotorera bene se; noneho barushaho kumwanga.
6Arababwira ati «Nimutege amatwi, mwumve inzozi narose.
7Nagize ntya mbona duhambira imiba mu murima; ngiye kubona, mbona umuba wanjye uregutse urahagarara, imiba yanyu irawukikiza, irawunamira.»
8Bene se bati «Mbese urashaka kuzatubera umwami cyangwa umutware ngo udutegeke?» Barushaho kumwanga, bamuhora inzozi ze n’amagambo ye.
9Yozefu arongera ararota, arotorera bene se, ati «Dore nongeye kurota, ndota izuba n’ukwezi n’inyenyeri cumi n’imwe zinyunamira.»
10Ibyo abirotorera se na bene se. Se aramutonganya, ati «Izo nzozi warose, ni nzozi ki? Ubwo se ni ukuvuga ko jye na nyoko na bene so, tuzakunamira?»
11Bene se bamugirira ishyari, naho se abibika mu mutima.
Yozefu agurishwa na bene se12Umunsi umwe, bene se bari bahuye amatungo ya se kuri Sikemu.
13Yakobo abwira Yozefu, ati «Abo muva inda imwe ntibaragiye i Sikemu? Ngwino, nkohereze aho bari.» Yozefu ati «Ndaje.»
14Yakobo ati «Genda rero, urebe uko abo muva inda imwe bamerewe, urebe uko amatungo ameze, maze uzaze umbwire amakuru yabo.» Amwohereza aho bari mu kibaya cya Heburoni. Nuko Yozefu aragenda, agera i Sikemu.
15Umugabo aza kumubona abungera mu gasozi; uwo mugabo aramubaza, ati «Urashaka iki?»
16Yozefu ati «Ndashaka bene data. Ndakwinginze, ndangira aho baragiye.»
17Wa mugabo ati «Aha bahavuye, kuko numvise bavuga bati ’Tujye i Dotani.’»
Nuko Yozefu agenda akurikiranye bene se, koko abasanga i Dotani.
18Bamubonera kure; atarabageraho, batangira kumugambanira ngo bamwice.
19Baravugana bati «Dore wa murosi araje!
20Nimuze tumwice ubu noneho, tumujugunye muri rimwe muri ariya mariba. Tuzavuge ko inyamaswa y’inkazi yamumize, maze tuzarebe aho za nzozi ze zizamugeza!»
21Rubeni arabyumva, agerageza kumubakiza. Arababwira ati «Twoye kumwica.»
22Rubeni yungamo ati «Mwimena amaraso, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri ku gasi, ariko mwoye kugira ikindi mumutwara.» Kwari ukugira ngo amubakize, azamusubize se.
23Nuko Yozefu akibageraho, baramufata, bamwambura ikanzu ye, ya kanzu y’amaboko maremare,
24bamujugunya mu iriba ryakamye, ritakirimo amazi.
25Baricara bararya.
Bagiye kubona, babona urushorerane rw’Abayismaheli bari baturutse i Gilihadi, ingamiya zabo zikoreye amakakama yosa, imibavu n’ishangi, bajya kubicuruza mu Misiri.
26Nuko Yuda abwira bene se, ati «Kwica murumuna wacu tugahisha amaraso ye bitumariye iki?
27Nimuze tumugure na bariya Bayismaheli, tutagira icyo tumutwara kandi tuva inda imwe, dusangiye n’amaraso.» Iyo nama bene se barayishima.
28Haza kuza Abamadiyani b’abacuruzi; Yozefu ni ko kumukura muri rya riba, bamugura n’Abayismaheli, bamugura amasikeli makumyabiri ya feza, Yozefu bamujyana mu Misiri.
29Rubeni agarutse ku iriba, asanga Yozefu atakirimo. Ashishimura imyambaro ye.
30Agaruka asanga bene se, ati «Umwana ntagihari! Ndakwirwa he?»
31Benda ya kanzu ya Yozefu, babaga isekurume y’ihene, binika ya kanzu mu maraso yayo.
32Hanyuma ikanzu bayoherereza se bamubwira bati «Dore ibintu twatoraguye, reba niba yaba ikanzu y’umuhungu wawe, cyangwa se niba atari yo.»
33Yakobo arayimenya, ariyamirira ati «Ni ikanzu y’umwana wanjye! Inyamaswa y’inkazi yaramuriye, Yozefu yaratanyaguwe!»
34Nuko Yakobo ashishimura imyambaro ye, yambara igunira, yiraburira umwana we igihe kirekire.
35Abahungu be n’abakobwa be baza kumuhoza, yanga guhozwa, avuga ati «Nziraburira umwana wanjye kugeza ko tuzahurira ikuzimu.» Nuko aramuririra.
36Abamadiyani bageze mu Misiri, Yozefu bamugurura na Potifari, umukone wa Farawo, akaba n’umutegeka w’abarinzi be.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.