1Ariko wowe, Mana yacu, ugira ubuntu ukaba n’indahemuka,
utinda kurakara, n’ibyo waremye byose ukabitegekana impuhwe.
2Ndetse n’iyo twacumuye tugumya kuba abawe,
kuko tuzi ububasha bwawe, ariko kandi ntituzacumura,
tuzirikana ko turi abawe.
3Koko kukumenya ubwabyo, ni ubutungane bwuzuye,
kumenya ububasha bwawe, bikaba isoko yo kudapfa.
4Ntitwayobejwe n’ibyo umwuga mubi w’abantu wahimbye,
n’umurimo udafite agaciro w’abasiga amarangi,
ayo mashusho baharabitse amabara anyuranye;
5kuyabona bikabyutsa irari ry’ibipfamutima,
bityo bakihambira ku ishusho ritagira ubuzima ry’ikintu cyapfuye.
6Aboramye mu bibi, bakunda kwizera bene ibyo,
ni bo bakora ayo mashusho,
bakayihambiraho, bakanayashengerera.
Ubusazi bw’abakora ibigirwamana7Tuvuge nk’umubumbyi ukatana umwete urwondo rworoshye,
arubumbamo buri gikoresho cyo mu rugo;
ahereye kuri iryo bumba, akoramo inzeso n’ibibindi
bigenewe imirimo inyuranye.
Umubumbyi abibumba byose ku buryo bumwe,
ariko ni we ugena icyo buri kintu kizakora.
8Hanyuma akegukira umurimo w’amanjwe:
rya bumba akaribumbamo ikigirwamana kitagira shinge,
kandi na we ejo bundi yaravuye mu gitaka,
akazagisubiramo bidatinze, igihe azaba yambuwe ubugingo yatijwe.
9Aho gutekereza urupfu azapfa byanze bikunze,
ndetse n’imibereho ye y’igihe gito,
arahiganwa n’abashongesha zahabu na feza,
akigana abacura umuringa, maze akiratira kubumba ibitagira shinge.
10Umutima we umeze nk’ivu,
icyizere cye ntikirusha ubutaka agaciro,
n’imibereho ye isuzuguritse kurusha ibumba,
11kuko yasuzuguye Uwamuhanze,
we wamushyizemo roho, akamuhuhamo umwuka w’ubuzima.
12Ubuzima bwacu ni nk’umukino mu maso ye,
imibereho yacu ikaba nk’isoko rigamije inyungu.
Uwo muntu aravuga ati
«Ni ngombwa gushaka inyungu muri byose,
ndetse n’iyo yava mu kibi.»
13Koko rero, ubumba ibigirwamana n’uduherezo tumeneka ubusa,
arusha abandi kumenya ko acumura.
Ugusenga ibigirwamana kw’Abanyamisiri kwamamara14Nyamara, abo banzi bashikamira umuryango wawe,
bose ni ibipfamutima bikabije,
n’ibiburabwenge bitambukije abana.
15Bageze n’aho ibigirwamana byose by’amahanga babyita imana,
kandi bidashobora gukoresha amaso kugira ngo bibone,
cyangwa se amazuru kugira ngo bihumeke.
Ntibishobora no gukoresha amatwi kugira ngo byumve,
cyangwa intoki z’ibiganza kugira ngo bikorakore,
ndetse n’ibirenge byabyo ntibishobore kugenda.
16Kuko byo ubwabyo byakozwe n’umuntu,
bikabumbwa n’ikiremwa cyatijwe umwuka.
Koko kandi, nta muntu washobora kubumba imana isa na we.
17We ni umunyarupfu, kandi ibiganza bye byahumanye
nta kindi byakora, kitari ikiburabuzima.
Asumba kure ibyo bintu asenga, kuko we yahawe ubuzima,
ariko byo, ntibyabwigeze!
18Basenga kandi n’ibikoko bikabije gutera ishozi,
ndetse by’ibicucu kurusha ibindi.
19N’iyo ubyitegereje, nta bwiza bwagushimisha ubisangana
nk’izindi nyamaswa;
nta bwo Imana yigeze ibishima,
nta n’umugisha yabihaye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.