1Besaleli, Oholiyabu, n’abantu bose b’abanyabwenge, abo Uhoraho yashyizemo ubwenge n’ubuhanga bwo gutunganya imirimo yose igenewe imihango y’Ingoro, bazabirangize uko Uhoraho yabitegetse.»
2Musa ahamagaza Besaleli, na Oholiyabu, n’abantu bose b’abanyabwenge, abo Uhoraho yashyize ubwenge mu mutima; bashishikarira uwo murimo ngo bawurangize.
3Musa abaha amaturo yose Abayisraheli bari barazaniye gutunganya imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro kandi buri gitondo imbaga igakomeza kuzanira Musa amaturo yishakiye.
4Nuko abo bahanga bakoraga imirimo y’Ingoro, bahagarika akazi bari bashishikariye, buri wese aza kubwira Musa, ati
5«Imbaga iratura ibirengeje kure ibya ngombwa bigenewe kurangiza imirimo Uhoraho yategetse gukora!»
6Musa atanga itegeko, maze batangaza mu ngando hose ngo «Ntihagire umuntu, ari umugabo ari umugore, wongera guhihibikanira iby’amaturo y’Ingoro.» Nuko bahagarika rubanda,
7kuko ibyo bari bazanye byari bihagije ku mirimo yose yagombaga gukorwa, ndetse binarengejeho.
Ingoro y’Uhoraho ubwayo8Nuko abakozi bose barushaga abandi ubuhanga bashinga Ingoro. Bategura imyenda cumi muri hariri ihotoye, no mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, hamwe n’Abakerubimu batatseho.
9Uburebure bw’umwenda bwari imikono makumyabiri n’umunani. Ubugari bw’umwenda bukaba imikono ine. Imyenda yose yaraeshyaga.
10Bafatanya itanu muri iyo myenda, umwe ku wundi; bafatanya n’iyindi itanu umwe ku wundi.
11Bashyira utugozi tw’umuhemba w’ibihogo ku muguno w’umwenda waherukaga urufatane rwa mbere; babigenza batyo no ku mwenda wabanzirizaga urufatane rwa kabiri.
12Bapfundika utugozi mirongo itanu ku mwenda waherukaga urufatane rwa mbere; bapfundika n’utugozi mirongo itanu ku mwenda wabanzirizaga urufatane rwa kabiri, maze utwo tugozi tukagenda dutegana, kamwe ku kandi.
13Bakora ibifungo mirongo itanu bya zahabu bafungisha urufatane rwa mbere ku rundi, bityo Ingoro irakomera ku mpande zose.
14Bakora kandi n’indi myenda y’ubwoya bw’ihene, maze bayitwikiriza Ingoro, nk’uko amahema amera; bakora bene iyo myenda cumi n’umwe.
15Uburebure bw’umwenda bwari imikono mirongo itatu, n’ubugari bw’umwenda bukaba imikono ine. Iyo myenda cumi n’umwe yarareshyaga.
16Muri iyo myenda bateranya itanu ukwayo, n’indi itandatu ukwayo, (ku buryo na yo ihinduka ibifatane bibiri).
17Bashyira utugozi mirongo itanu ku musozo w’umwenda waherukaga urufatane rumwe; bashyira kandi utugozi mirongo itanu ku musozo w’umwenda wabanzirizaga urufatane rwa kabiri.
18Bakora n’ibifungo mirongo itanu by’umuringa byo gufungisha ibyo bifatane byombi. Bityo ihema ryose rikaba risakawe neza.
19Byongeye ihema barikorera umutwikiro w’impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, barikorera n’umutwikiro w’impu z’ibihura wo kugereka hejuru.
20Ingoro kandi bayikorera inkuta z’imbaho mu biti by’iminyinya zishinze impagarike.
21Uburebure bw’urubaho bwari imikono cumi, n’ubugari bw’urubaho bwari umukono umwe n’igice.
22Kuri buri rubaho hari inkwikiriro ebyiri zifatanye rumwe ku rundi. Babigenza batyo ku mbaho zose z’Ingoro.
23Bategurira Ingoro imbaho makumyabiri ku ruhande rw’amajyepfo.
24Mu nsi y’izo mbaho makumyabiri, bahashyira ibishyigikizo mirongo ine bya feza, ibishyigikizo bi biri mu nsi ya buri rubaho, bigenewe inkwikiriro zarwo zombi.
25Ku ruhande rwa kabiri rw’Ingoro rwerekeye amajyaruguru, bahategura imbaho makumyabiri,
26kimwe n’ibishyigikizo byazo mirongo ine bya feza, ibishyigikizo bibiri mu nsi ya buri rubaho.
27N’urukuta rw’inyuma y’Ingoro barutegurira imbaho esheshatu, aherekeye iburengerazuba;
28bategura n’imbaho ebyiri zigenewe inguni z’inyuma y’Ingoro.
29Izo zarushaga izindi gufatana kubera inkwikiriro zazo nyinshi.
30Bityo hari imbaho munani kumwe n’ibishyigikizo byazo bya feza, ibishyigikizo cumi na bitandatu, ibishyigikizo bibiri mu nsi ya buri rubaho.
31Bakora n’imitambiko mu biti by’iminyinya: itanu igenewe imbaho o ku ruhande rwa mbere rw’Ingoro,
32itanu igenewe imbaho zo ku ruhande rwa kabiri rw’Ingoro, n’indi itanu igenewe imbaho z’inyuma y’Ingoro aherekeye iburengerazuba.
33Bategura umutambiko umwe wambukiranyaga imbaho, kuva ku rwa mbere kugeza ku rwa nyuma, unyuze hagati yazo.
34Imbaho bazomekaho zahabu, n’ibifunga byazo bigenewe gushyirwamo imitambiko babikora muri zahabu, kandi n’imitambiko bayomekaho zahabu.
35Bakora umubambiko mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubw’umutuku, no muri hariri ihotoye; maze batakaho n’Abakerubimu.
36Bawubariza inkingi enye z’umunyinya zometseho zahabu, n’intendekero zazo za zahabu; bazicurira ibishyigikizo bine bya feza.
37Umuryango w’ihema bawudodera uwundi mubambiko watatswe n’umuhanga mu bwoya bw’isine, n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku, no muri hariri ihotoye.
38Uwo mubambiko bawukorera inkingi eshanu, n’intendekero zazo, n’amasonga yazo, n’ibifunga byazo, maze babyomekaho zahabu. Ibishyigikizo byazo bitanu byari bikozwe mu muringa.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.