1Nyuma y’ibyo Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura.
2Arababwira ati «Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyirimyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye.
3Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura.
4Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya.
5Urugo rwose mwinjiyemo, mubanze muvuge muti ’Amahoro abe muri uru rugo !’
6Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho; nahabura azabagarukira.
7Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye icyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi.
8Umugi wose muzinjiramo bakabakira, muzarye ibyo babahereje.
9Mukize n’abarwayi muhasanze, kandi mubabwire muti ’Ingoma y’Imana ibari hafi!’
10Naho rero umugi wose muzinjiramo ntibabakire, muzajye mu materaniro yabo, muvuge muti
11’Dore n’umukungugu w’umugi wanyu wadufashe ku birenge, turawukunguse kandi turawubasigiye! Icyakora mubimenye neza, Ingoma y’Imana iri hafi.’
12Ndabibabwiye: kuri wa munsi w’urubanza, Sodoma izababarirwa kurusha uwo mugi.
13Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, kuva kera baba barisubiyeho, bakambara ibigunira bakisiga ivu.
14Nyamara ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni.
15Naho wowe, Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu!
16Ubumva, ni jye aba yumva; ubahinyura, ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye.»
Ikigomba gushimisha intumwa17Ba bigishwa uko bari mirongo irindwi na babiri, bagaruka bishimye cyane, bavuga bati «Mwigisha, na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe.»
18Arababwira ati «Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo.
19Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahuganya.
20Nyamara, ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru.»
Inkuru Nziza ihishurirwa abaciye bugufi(Mt 11.25–27)21Ako kanya, Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye.
22Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.»
Icyo abigishwa ba Yezu barusha abandi(Mt 13.16–17)23Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati «Hahirwa amaso abona ibyo muruzi!
24Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.»
Umugani w’Umunyasamariya w’impuhwe25Nuko umwigishamategeko arahaguruka, amubaza amwinja ati «Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka?»
26Yezu aramubwira ati «Mu Mategeko handitsemo iki? Usomamo iki?»
27Undi aramusubiza ati «Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.»
28Yezu aramubwira ati «Ushubije neza; ubigenze utyo, uzagira ubugingo.»
29Nyamara we, kugira ngo yikure mu isoni, abwira Yezu ati «Ariko se mugenzi wanjye ni nde?»
30Yezu araterura ati «Umuntu yamanutse i Yeruzalemu ajya i Yeriko, maze agwa mu gico cy’abajura, baramwambura, baramuhondagura maze bamusiga ari intere.
31Umuherezabitambo aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira.
32Haza n’umulevi, na we aramubona arihitira.
33Nuko Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona amugirira impuhwe.
34Aramwegera, apfuka ibikomere bye amaze kubyomoza amavuta na divayi. Hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi, amwitaho.
35Bukeye afata amadenari abiri, ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati ’Umwiteho maze ibindi uzamutangaho, nzabikwishyura ngarutse.’
36Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe?»
37Umwigishamategeko arasubiza ati «Ni uwamugiriye impuhwe.» Yezu aramubwira ati «Genda, nawe ugenze utyo.»
Yezu ari iwabo wa Marita na Mariya38Yezu akomeza urugendo n’abigishwa be, agera mu rusisiro, maze umugore witwa Marita aramwakira.
39Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye.
40Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho, araza abwira Yezu ati «Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe!»
41Ariko Nyagasani aramusubiza ati «Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi;
42nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.