Iyimukamisiri 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abanyamisiri bakurikirana Abayisraheli

1Uhoraho abwira Musa, ati

2«Bwira Abayisraheli bahindure icyerekezo, maze bagaruke bace ingando ahateganye na Pi‐Hahiroti, hagati y’i Migidoli n’Inyanja. Hafi y’i Behali‐Sefoni, ahateganye n’aho hantu, ku nkombe y’Inyanja, ni ho bazaca ingando.

3Maze Farawo azabone ubwigamba ku Bayisraheli ngo: Dore bayobagurikiye mu gihugu, ubutayu bwabazitiye!

4Ubwo nzatera umutima wa Farawo kunangira, maze azabakurikirane. Nyamara nzagaragaza ikuzo ryanjye, nkorere ishyano Farawo n’ingabo ze zose, maze Abanyamisiri bazamenyereho ko ari jyewe Uhoraho.» Nuko Abayisraheli babigenza batyo.

5Umwami wa Misiri aza kumenya ko umuryango w’Abayisraheli wacitse. Ubwo ngubwo umutima wa Farawo n’uw’abagaragu be urabirinduka; maze baravuga bati «Byagenze bite rwose kugira ngo tureke Abayisraheli bagenda, bekuzadukorera ukundi?»

6Nuko Farawo azirikisha amafarasi ku igare rye, akoranya n’ingabo ze, baragenda.

7Yajyanye amagare magana atandatu y’indobanure, n’amagare yose ya Misiri, hamwe n’abagabo bita kuri buri gare.

8Nuko Uhoraho atera umutima wa Farawo umwami wa Misiri kunangira, maze yiruka ku Bayisraheli, kuri abo Bayisraheli nyine bari basohotse bishimiye kwigenga.

9Abanyamisiri rero babirukaho, maze babashyikirira aho baciye ingando iruhande rw’Inyanja: amafarasi yose akurura amagare ya Farawo, n’abarwanira ku mafarasi, hamwe n’izindi ngabo ze, babashyikirira hafi y’i Pi‐Hahiroti, hateganye na Behali‐Sefoni.

10Kubera ko Farawo yari amaze kubasatira, Abayisraheli bakebutse, babona Abanyamisiri baje babateye! Nuko Abayisraheli bakuka umutima bitavugwa, baganyira Uhoraho.

11Babwira Musa, bati «Mbese Misiri yari ibuze imva byatuma utuzana ngo tugwe hano mu butayu? Watugenjeje ute kugira ngo utuvane mu Misiri?

12Nta bwo twari twarakubwiriye mu Misiri tuti ’Tureke tube abagaragu b’Abanyamisiri, kuko ikiruta ari uko twaba abagaragu b’Abanyamisiri, aho kugwa mu butayu?’»

13Musa rero abwira rubanda, ati «Mwigira ubwoba! Nimukomere, maze muze kwirebera uko Uhoraho abarokora uyu munsi! Koko rero Abanyamisiri muruzi none, nta bwo muzongera kubabona ukundi.

14Uhoraho ubwe ni we uri burwane mu kigwi cyanyu, naho mwebwe mwigaramiye!»

Imana ica icyambu mu nyanja nyirizina

15Uhoraho abwira Musa, ati «Igituma ukabya kuntakambira ni iki? Bwira Abayisraheli bashyire nzira.

16Naho wowe, ngaho bangura inkoni yawe, urambure ukuboko ukwerekeza ku nyanja, uyicemo icyambu, maze Abayisraheli bagende ku maguru mu ngeri y’inyanja humutse.

17Naho jyewe ngiye gutera umutima w’Abanyamisiri kunangira, kugira ngo bayishokemo babakurikiye, maze ngaragaze ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’ingabo ze zose, n’amagare ye n’abanyamafarasi be.

18Abanyamisiri bazamenya ko ari jyewe Uhoraho, nimara kugaragaza ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’amagare ye n’abanyamafarasi be.»

19Umumalayika w’Imana wari urangaje imbere y’ingabo z’Abayisraheli, aragenda maze noneho ajya inyuma yabo; na ya nkingi y’agacu yabahoraga imbere, irimuka ihagarara inyuma yabo,

20ijya hagati y’ingando y’Abanyamisiri n’ingando y’Abayisraheli. Haba ka gacu kamurika, ariko haba n’umwijima mwinshi, bituma ingamba zombi zidashyikirana ijoro ryose.

21Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja, maze muri iryo joro ryose Uhoraho atsurisha inyanja umuyaga w’inkubi uturuka mu burasirazuba. Inyanja irakama; amazi yayo yigabanyamo kabiri,

22ku buryo Abayisraheli bagendaga ku maguru mu ngeri y’inyanja, naho amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo.

23Nuko Abanyamisiri babirukaho, amafarasi yose ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abanyamafarasi be bashoka mu nyanja nyirizina babakurikiye.

24Ngo bigere mu museke, Uhoraho arebera ingabo z’Abanyamisiri muri ya nkingi y’umuriro n’agacu, maze atera impagarara mu ngabo z’Abanyamisiri;

25abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo Abanyamisiri barabwirana bati «Nimuze duhunge Abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri!»

26Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku nyanja, kugira ngo amazi agaruke yibumbire hejuru y’Abanyamisiri, hejuru y’amagare yabo n’abanyamafarasi babo!»

27Musa rero arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja; maze izuba rigiye kurasa, amazi agaruka mu mwanya yari asanzwemo. Abanyamisiri bakubana bayahunga, ariko Uhoraho yararika Abanyamisiri mu ngeri y’inyanja.

28Amazi asubiranye, atwikira amagare n’abanyamafarasi, n’izindi ngabo zose za Farawo zari zashotse mu nyanja zikurikiranye Abayisraheli; ntihagira n’umwe ucika ku icumu.

29Nyamara Abayisraheli bo bari binyuriye mu nyanja nyirizina humutse, amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo.

30Nuko uwo munsi Uhoraho akiza Abayisraheli igitero cy’Abanyamisiri; maze Abayisraheli babona ku nkombe y’inyanja Abanyamisiri babaye imirambo.

31Abayisraheli babona ukuntu Uhoraho yatsembesheje Abanyamisiri ububasha bukomeye; maze imbaga yose itangira gutinya Uhoraho, yemera Uhoraho na Musa umugaragu we.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help