1Besaleli abaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya. Uburebure bwabwo bwari imikono ibiri n’igice, ubugari bwabwo bukaba umukono umwe n’igice, n’ubuhagarike bwabwo bukaba umukono umwe n’igice.
2Imbere n’inyuma, abwomekaho zahabu iyunguruye, maze abuzengurutsaho umusozo wa zahabu.
3Abucurira ibifunga bine bya zahabu bigenewe amaguru yabwo, ibifunga bibiri mu ruhande rumwe n’ibifunga bibiri mu rundi.
4Abaza imijishi mu giti cy’umunyinya maze ayomekaho zahabu.
5Mu bifunga biri ku mpande z’ubushyinguro yinjizamo imijishi yo kubuheka.
6Akora urwicurizo muri zahabu iyunguruye, rufite uburebure bw’imikono ibiri n’igice, n’ubugari bw’umukono umwe n’igice.
7Akora Abakerubimu babiri muri zahabu. Abacura muri zahabu itsitse, ku mitwe yombi y’urwicurizo,
8Umukerubimu umwe ku mutwe umwe n’undi Mukerubimu ku wundi mutwe. Abashyira ku mitwe yombi y’urwicurizo, kandi bafatanye na rwo.
9Abakerubimu bari bafite amababa aramburiye hejuru y’urwicurizo, bakarutwikiriza amababa yabo kandi berekeranye; uruhanga rwabo rukaba rwunamiye ku rwicurizo.
Ameza bateguraho imigati y’umumuriko10Akora ameza mu giti cy’umunyinya. Uburebure bwayo bwari imikono ibiri, ubugari bwayo bukaba umukono umwe, n’ubuhagarike bwayo bukaba umukono umwe n’igice.
11Ayomekaho zahabu iyunguruye, maze ayazengurutsaho umusozo wa zahabu.
12Hagati y’amaguru y’ameza atambikaho utubaho tungana no mu kiganza, maze utwo tubaho adushyiraho zahabu.
13Ameza ayacurira ibifunga bine bya zahabu, maze ashyira ibyo bifunga ku nkokora enye z’amaguru yayo.
14Iruhande rw’imitambiko, ahashyira ibifunga byo kwinjizwamo imijishi yo guheka ameza.
15Akora imijishi mu biti by’iminyinya, maze ayomekaho zahabu, kugira ngo bajye bayikoresha baheka ameza.
16Akora ibikoresho bigenewe ameza: amasahani, imbehe, ibikopo, n’udukombe bigenewe ibitambo biseswa; abikora muri zahabu iyunguruye.
Ikinyarumuri gifite amashami arindwi17Hanyuma Besaleli akora ikinyarumuri muri zahabu iyunguruye. Ikirenge cyacyo n’uruti rwacyo, hamwe n’amababi n’indabo bigitatse, byari bifatanye na cyo.
18Amashami atandatu yari ashingiye ku mpande zacyo: amashami atatu mu ruhande rumwe rw’ikinyarumuri, n’amashami atatu mu rundi ruhande.
19Ku ishami rimwe hari imitako itatu ishushanya umubumburo w’ururabo, bikamera bityo ku mashami atandatu yari ashingiye ku kinyarumuri.
20Uruti ubwarwo rw’ikinyarumuri rwari rufite imitako ine ishushanya umubumburo w’ururabo.
21Hari umutako mu nsi y’amashami abiri ya mbere ashingiye ku ruti rwacyo, umutako mu nsi y’amashami abiri akurikiyeho ashingiye kuri cyo, n’undi mutako mu nsi y’amashami abiri aheruka ashingiye kuri cyo; bikagenda bityo ku mashami atandatu ashingiye ku kinyarumuri.
22Iyo mibumburo n’ayo mashami byari bifatanye n’ikinyarumuri; byose byari bicuze muri zahabu itsitse kandi iyunguruye.
23Akora amatara yacyo arindwi, n’ibikoresho bigenewe gutunganya ayo matara, muri zahabu iyunguruye.
24Akoresha italenta imwe ya zahabu iyunguruye, kugira ngo arangize icyo kinyarumuri hamwe n’ibikoresho byacyo byose.
Urutambiro ruturirwaho imibavu25Akora urutambiro rw’imibavu mu giti cy’umunyinya; uburebure bwarwo bwari umukono umwe, ubugari bwarwo bukaba umukono umwe; impande zarwo zarareshyaga, kandi ubujyejuru bwarwo bwari imikono ibiri. Amahembe yarwo yari mu giti kimwe na rwo.
26Arwomekaho zahabu iyunguruye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zarwo hirya no hino, no ku mahembe, kandi aruzengurutsaho umuguno wa zahabu.
27Arukorera ibifunga muri zahabu mu nsi y’umuguno warwo, bibiri ku mpande ebyiri zarwo, byo kwinjizwamo imijishi igenewe guheka urutambiro.
28Akora imijishi mu biti by’iminyinya maze ayomekaho zahabu.
29Ategura amavuta agenewe isigwa ritagatifu, n’umubavu w’indobanure wo gutwika, byose bikozwe ku buryo bw’abahanga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.