1Samweli abwira Abayisraheli bose, ati «Dore numvise ibyo mwambwiye byose, maze mbimikira umwami ngo abategeke.
2None rero, nguyu umwami uzabajya imbere. Jye dore ndashaje, maze kumera imvi, n’abahungu banjye muri kumwe. Muzi ko nabagendaga imbere, guhera mu buto bwanjye kugera uyu munsi.
3Ngaha ndi hano! Nimunshinje imbere y’Uhoraho n’imbere y’uwo yasize: ni nde naba naranyaze ikimasa cye cyangwa indogobe ye? Ni nde nariganyije cyangwa nakandamije? Ni nde naba narahatiye kumpa ibiguzi ngo mbonereho kwirengagiza ibibi yakoze? Nihagira uboneka, nzabimuriha.»
4Baramusubiza bati «Nta cyo waturiganyijeho, nta we wakandamije, ndetse nta n’uwo wahatiye kuguha ibiguzi.»
5Arababwira ati «Uhoraho n’uwo yiyimikiye, ni bo bagabo bo guhamya ko nta kibi mwambonyeho uyu munsi.» Baravuga bati «Koko Uhoraho ni we muhamya.»
6Nuko Samweli abwira rubanda, ati «Uhoraho ubwe wakoresheje Musa na Aroni, maze akavana abasokuruza banyu mu gihugu cya Misiri, ni we ubihamya!
7None rero, nimuhaguruke mbasubirire mu bikorwa by’ubudahemuka Uhoraho yujurije imbere yanyu n’imbere y’abasokuruza banyu.
8Ubwo Yakobo yageraga mu Misiri, Abanyamisiri barabatoteje. Ni bwo abasokuruza banyu batakambiye Uhoraho, aboherereza Musa na Aroni, bavana abasokuruza banyu mu Misiri, babatuza muri iki gihugu.
9Ariko baje kwibagirwa Uhoraho Imana yabo, abagabiza Sisera umugaba w’ingabo za Hasori, Abafilisiti n’umwami w’i Mowabu, nuko babateza intambara.
10Bukeye, batakambira Uhoraho, bavuga bati ’Twaracumuye kuko twaretse Uhoraho, tukayoboka imana z’abanyamahanga, ari zo za Behali na za Ashitaroti. None rero, udukize ibiganza by’abanzi bacu, maze tugukorere.’
11Nuko Uhoraho aboherereza Yerubehali, Baraki, Yefute na Samweli, abakiza abanzi banyu impande zose, mutura mu gihugu cyanyu mu mahoro.
12Ariko aho muboneye Nahashi, umwami w’Abahamoni abateye, murambwira muti ’Reka da! Nihabeho umwami, azatuyobore!’ Nyamara Uhoraho Imana yanyu, ni we mwami wanyu.
13None rero, nguyu umwami mwihitiyemo kandi mwisabiye; dore Uhoraho abahaye umwami!
14Nimutinya Uhoraho, mukamukorera, mukumva ijwi rye, mugakurikiza amategeko ye, mwebwe n’umwami wanyu muzakomeza mutyo gukurikira Uhoraho, Imana yanyu.
15Ariko nimutumva ijwi ry’Uhoraho, ntimukurikize amategeko ye, ikiganza cy’Uhoraho kizabahana, nk’uko cyagenjereje abasokuruza banyu.
16Ikindi kandi, nimugume hano murebe ikintu gikomeye Uhoraho agiye gukorera mu maso yanyu.
17Mbese ubu si igihe cy’isarura ry’ingano? Ngiye gusaba Uhoraho ahindishe inkuba, agushe imvura, maze mumenyereho ko ububi bwanyu bwabaye bwinshi imbere y’Uhoraho, ubwo mwasabaga umwami.»
18Samweli asaba Uhoraho, ahindisha inkuba, agusha imvura, nuko uwo munsi rubanda batinya Uhoraho na Samweli.
19Rubanda babwira Samweli, bati «Twingingire Uhoraho, Imana yawe, twoye gupfa, kuko ku byaha byacu twongereyeho icyo kwisabira umwami.»
20Samweli arababwira ati «Mwitinya! Koko ibyo bibi byose ni mwe mwabikoze, nyamara ntimukitarure Uhoraho, ahubwo nimumukorere n’umutima wanyu wose.
21Ntimukamujye kure, kuko byaba ari ugukurikira ibigirwamana bitagira umumaro kandi bitagira icyo byabakiza, kubera ko na byo ubwabyo ari ubusa.
22Koko rero, Uhoraho ntazatererana abantu be kubera izina rye rikomeye, kuko yagambiriye kubagira umuryango we.
23Naho ku binyerekeyeko, nti bikabeho ko ncumura kuri Uhoraho, nkarorera kubasabira. Nzabayobora inzira nziza kandi itunganye.
24Nyamara, mujye mutinya Uhoraho kandi mumukorere n’umutima wanyu wose, murebe ibyiza bikomeye yabagiriye!
25Ariko nimukomeza gucumura, muzarimbuka hamwe n’umwami wanyu.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.