1Bavandimwe, icyo umutima wanjye wifuza n’icyo nsaba Imana ni uko barokoka.
2Ndahamya rwose ko bafitiye Imana ishyaka, ariko nta bushishozi,
3kuko bayobewe ubutungane buturuka ku Mana, bashaka gushyiraho ubwabo bwite, ntibayoboka ubutungane bw’Imana.
4Kuko amategeko agarukira kuri Kristu, kugira ngo uwemera wese ahabwe kuba intungane.
5Koko rero Musa yanditse ko ubutungane buturuka ku mategeko, kandi ko umuntu uzayubahiriza, azabeshwaho na yo.
6Naho ubutungane buturuka ku kwemera bwo bukavuga buti «Ntukavuge mu mutima wawe ngo ’Ni nde uzazamuka mu ijuru?’» ari byo kuvuga kumanurayo Kristu,
7cyangwa ngo «Ni nde uzamanuka ikuzimu?» ari byo kuvuga kuzamura Kristu mu bapfuye.
8Ni ukuvuga iki se ahubwo? «Ijambo rikuri bugufi cyane, riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe.»
Iryo jambo ni iry’ukwemera twamamaza.9Kuko niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzarokorwa.
10Nuko rero umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe.
11Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Umwemera wese ntazakozwa isoni.»
12Nta tandukanyirizo rero hagati y’Umuyahudi n’Umugereki: Nyagasani ni umwe kuri bose, akungahaza abamwambaza bose.
13Kuko «umuntu wese uzambaza izina rya Nyagasani, azarokorwa.»
14Bakwiyambaza bate rero Uwo bataremera? Bakwemera bate se Uwo batarumva? Bamwumva bate ntawamwamamaje?
15Bamwamamaza bate niba batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo «Mbega ngo biraba byiza ibirenge by’abogeza inkuru nziza!»
16Nyamara si ko bose bumviye Inkuru Nziza. Koko rero Izayi yaravuze ati «Nyagasani, ni nde wemeye inyigisho zacu?»
17Bityo rero, ukwemera gushingira ku nyigisho, inyigisho na yo ku ijambo rya Kristu.
18Reka nanjye mbaze: mbese ntibumvise? Barumvise. Ahubwo ndetse ngo «Ijwi ryabo ryakwiriye isi yose, n’ijambo ryabo rigera ku mpera z’isi.»
19Nongere mbaze: mbese Israheli yaba itarasobanukiwe? Musa ni we wabanje kuvuga ati «Nzabaharika ikitari umuryango muterwe ishyari.»
n’ihanga ritagira ubwenge20Izayi we ntatinya kuvuga ati «Nabonywe n’abatanshakashakaga, nigaragariza abatambaririzaga».
21naho Israheli akayibwira ati «Nirije umunsi ntegeye amaboko umuryango utanyumvira, wigometse.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.