1Niba ari wowe bashinze kuyobora ibirori, ntukikuze;
mu bandi, uzabe nk’umwe muri bo,
ubiteho, ahasigaye wicare.
2Nurangiza umurimo wari ushinzwe, uzegere ameza
kugira ngo wishime hamwe na bo,
banagushimire umurimo washoje neza.
3Vuga wowe, musaza, kuko bikubereye,
ariko ubigire ku rugero, kandi uhe umwanya n’indirimbo.
4Niba hari ijambo muriho mwumva, ntukaricemo,
kandi ntugahugukire kuvuga igihe kitari cyo.
5Urufaya rw’indirimbo mu birori banywamo divayi
ni nk’ibuye ry’agaciro riri ku mutako wa zahabu.
6Indirimbo inyuze amatwi iherekeje uburyohe bwa divayi,
isa n’ibuye ry’indobanure riri ku mpeta ya zahabu.
7Musore, nibaguha ijambo nawe uzavuge,
usubize incuro ebyiri nibakubaza.
8Jya uvunagura amagambo yawe, uvuge byinshi muri make.
Ujye wifata nk’uzi byinshi, ariko akamenya no guceceka.
9Nuba uri kumwe n’abakomeye, ntukireshyeshye na bo,
kandi undi nafata ijambo, wowe wirinde kuvuga.
10Nk’uko umurabyo ubanziriza inkuba,
n’umuntu wiyoroshya baramushimagiza,
ataragira n’icyo avuga.
11Igihe nikigera, ujye uhaguruka, ntukazarire,
wihutire gutaha, kandi ntuzerere.
12Imuhira, ujye wishimisha ukore ikikunyuze,
ariko woye gucumura mu magambo y’ubwirasi.
13Kandi ibyo byose, ubishimire Uwakuremye,
akaguhundagazaho ibyiza bye.
Gutinya Uhoraho14Utinya Uhoraho yakira inyigisho ze,
kandi abamushakashaka rikirasa, bamuronkaho ubutoni.
15Ukurikiza itegeko, riramunyura,
naho uriganya, rikamubera impamvu yo kugwa.
16Abatinya Uhoraho bazaronka ubutungane,
maze ibikorwa byabo byiza, bibengerane nk’urumuri.
17Umunyabyaha ntiyemera guhanwa,
kandi ahora afite impamvu ziberanye n’icyo we ashaka.
18Umuntu w’umujyanama ntasiba gutekereza,
umugome n’umwirasi bo nta cyo bakangwa.
19Ntukagire icyo ukora nta nama,
bityo ntuzicuza ibikorwa byawe.
20Ntukagende mu nzira y’imikuku,
bityo ntuzatsitara ku mabuye.
21Ntukiringire inzira iharuye neza,
22kandi witondere n’abana bawe.
23Mu byo ukora byose, ujye ukurikiza umutimanama wawe,
kuko ari wo utuma wubahiriza amategeko.
24Uwemera itegeko yita ku mabwiriza yaryo,
uwiringira Uhoraho, nta kibi kizamubaho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.