Icya mbere cya Samweli 30 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Dawudi arwana n’Abamaleki

1Nuko Dawudi n’ingabo ze bagera i Sikilage ku munsi wa gatatu, basanga Abamaleki bateye i Negevu n’i Sikilage, bayogoje Sikilage yose kandi uwo mugi bawutwitse.

2Abamaleki bari batwaye bunyago abagore, abana bato n’abakuru. Ntibari bagize uwo bica, ahubwo bari babajyanye.

3Dawudi n’ingabo ze ngo bagere mu mugi, basanga Abamaleki bawutwitse, kandi abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo babatwaye bunyago.

4Dawudi n’abo bari kumwe baraturika bararira, barahogora kugeza ubwo batari bagifite imbaraga zo kurira.

5Abagore ba Dawudi bombi, Ahinowamu Umunyeyizireyeli na Abigayila muka Nabali w’i Karumeli, na bo bari bafashwe.

6Dawudi agira agahinda kenshi cyane, kuko abantu be bendaga kumutera amabuye: buri wese yari ababaye, atekereza abahungu be n’abakobwa be. Ariko Dawudi yishyiramo akanyabugabo ku bw’Uhoraho, Imana ye.

7Nuko abwira Abiyatari umuherezabitambo, mwene Ahimeleki, ati «Ndakwinginze ngo unzanire uruhago rw’amabuye y’ubufindo.» Abiyatari aruzanira Dawudi.

8Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nkurikire bariya bantu, ndi bubashyikire?» Uhoraho aramusubiza ati «Bakurikire, urabashyikira kandi ugarure ibyawe byose.»

9Dawudi arabakurikira ari kumwe n’ingabo magana atandatu, maze bagera ku mugezi wa Besori.

10Nuko bahageze, Dawudi akomeza kubakurikira, ari kumwe n’ingabo magana ane gusa, kuko izindi magana abiri zari zananiwe, ntizashobora kwambuka umugezi wa Besori.

11Baza guhura n’Umunyamisiri ku gasozi, baramufata bamuzanira Dawudi. Bamuha umugati wo kurya n’amazi yo kunywa.

12Bamuha kandi n’umutsima w’imitini n’amaseri abiri y’umuzabibu wumye. Amaze kurya agarura ubuyanja, kuko yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu, atarya kandi atanywa.

13Nuko Dawudi aramubaza ati «Uri umugaragu wa nde kandi waba uturuka hehe?» Aramusubiza ati «Ndi umuhungu w’Umunyamisiri, umugaragu w’umwe mu Bamaleki. Hashize iminsi itatu databuja antaye, kuko nari ndwaye.

14Ni twe twagabye igitero i Negevu y’Abakereti, icyo muri Yuda n’icy’i Negevu y’i Kalebu kandi dutwika umugi w’i Sikilage.»

15Dawudi aramubaza ati «Ubu se wanyobora ukangeza kuri abo bantu?» Aramusubiza ati «Banza undahire Imana ko utazanyica, cyangwa utazansubiza mu biganza bya databuja, maze mbone kukuyobora aho abo bantu baherereye.»

Abamaleki batsindwa na Dawudi

16Nuko uwo mugabo ajyana na Dawudi, basanga Abamaleki bakwiriye igihugu, barya kandi banywa, bakora ibirori byo kwishimira iminyago myinshi bari bavanye mu gihugu cy’Abafilisiti no muri Yuda.

17Dawudi atangira kubica, kuva mu museso kugera ku mugoroba w’undi munsi. Ntihagira n’umwe ucika ku icumu, uretse abasore magana ane buriye ingamiya zabo barahunga.

18Dawudi agarura ibyo Abamaleki bari batwaye byose, akiza n’abagore be bombi.

19Ntihagira n’umwe ubura, haba mu bakuru, cyangwa se mu bahungu n’abakobwa. Mbese icyari cyanyazwe cyose, Dawudi arakigarura.

20Anyaga amatungo yose, amagufi n’amaremare, maze abashoreye ayo mashyo bakagenda, bavuga bati «Dore umunyago wa Dawudi».

21Dawudi aza kugera kuri ba bantu magana abiri yari yasize ku mugezi wa Besori, batashoboye gukomeza kumukurikira kubera umunaniro. Abo bantu barahaguruka bajya kumusanganira, we n’abo bari kumwe; Dawudi abageze imbere arabaramutsa.

22Nuko ab’ibipfamutima n’abagome mu bari kumwe na Dawudi, batera hejuru icyarimwe baravuga bati «Ubwo bariya batajyanye natwe, nta cyo turi bubahe ku minyago twagaruje, uretse abagore babo n’abana babo; babafate bagende!»

23Ariko Dawudi arababwira ati «Bavandimwe, mwigenza mutyo ku byo Uhoraho yaduhaye, we waturinze kandi akatugabiza abaduteye.

24Ni nde washobora kubashyigikira muri ibyo? Ari uwagiye ku rugamba, ari n’uwasigaye ku bintu: bose bagomba kugabana bakaringaniza.»

25Guhera uwo munsi, Dawudi abihindura itegeko n’umuco mwiza bagikurikiza kugeza na n’ubu muri Israheli.

26Dawudi ageze i Sikilage yoherereza bene wabo, abatware ba Yuda, ku minyago maze arababwira ati «Ngayo amaturo yanyu, avuye ku byanyazwe abanzi b’Uhoraho.»

27Yoherereza kandi n’ab’i Betuli, ab’i Ramoti y’i Negevu, ab’i Yatiri,

28ab’i Aroweri; ab’i Sifemoti, ab’i Eshitemowa,

29ab’i Karumeli, abo mu migi y’Abanyerahameli n’abo mu y’Abakeniti,

30ab’i Horima, ab’i Borashani, ab’i Eteri, ab’i Heburoni, mbese ab’ahantu hose Dawudi n’ingabo ze bari barabaye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help