Icya kabiri cy'Abami 9 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yehu atorerwa kuba umwami wa Israheli

1Umuhanuzi Elisha ahamagara umwe wo mu itorero ry’abahanuzi, aramubwira ati «Kenyera, ufate aka kabya k’amavuta mu ntoki, maze ujye i Ramoti y’i Gilihadi.

2Nugerayo, uzakore uko ushoboye ugere kuri Yehu mwene Yozafati, umuhungu wa Nimushi. Uzinjire mu nzu ye; umuhagurutse umukure mu bavandimwe be, maze umujyane mu cyumba cyitaruye.

3Uzafate aka kabya k’amavuta, uyamusuke ku mutwe, uvuga uti ’Uhoraho aravuze ngo: Ngusize aya mavuta ngo ube umwami wa Israheli!’ Hanyuma uzafungure urugi uhite uhunga nta gutinda.»

4Umusore w’umuhanuzi aragenda ajya i Ramoti y’i Gilihadi.

5Agezeyo, asanga abagaba b’ingabo bicaye. Aravuga ati «Mfite ijambo nkubwira, Mutware!» Yehu aramubaza ati «Ni nde muri twe ushaka kubwira?» Aramusubiza ati «Ni wowe, Mutware!»

6Yehu arahaguruka, binjirana mu nzu. Umusore amusuka amavuta ku mutwe, avuga ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo ’Nkwimikishije aya mavuta ngo ube umwami w’Abayisraheli, umuryango wanjye.

7Uzica abo mu nzu ya shobuja Akabu, kandi abagaragu banjye b’abahanuzi n’abagaragu bose b’Uhoraho bishwe na Yezabeli, nzamuryoza amaraso yabo.

8Inzu yose ya Akabu izarimburwa kandi nzamaraho abantu b’igitsinagabo bo kwa Akabu, baba ari abacakara cyangwa se abantu bigenga muri Israheli.

9Inzu ya Akabu nzayihindura nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, imere kandi nk’iya Bayesha mwene Ahiya.

10Naho Yezabeli we, imbwa zizamurira mu murima w’i Yizireyeli, nta n’umuntu n’umwe uzamuhamba.’» Nuko akingura urugi arahunga.

11Yehu arasohoka, asanga abagaragu ba shebuja. Baramubaza bati «Amakuru ni meza? Wa mugabo w’umusazi yagushakiraga iki?» Arabasubiza ati «Namwe muzi bene abo bagabo n’uburondogozi bwabo!»

12Baramubwira bati «Uratubeshya! Tubwire uko byagenze!» Arabasubiza ati «Dore ibyo yambwiye byose: ngo Uhoraho yavuze ngo ’Nkwimikishije aya mavuta ngo ube umwami w’Abayisraheli.’»

13Bihutira gufata buri wese umwambaro we, bayisasa aho yari ahagaze ku madarajya. Maze bavuza ihembe, bavuga bati «Yehu yabaye umwami!»

Yehu yica Yoramu, umwami wa Israheli

14Icyo gihe umwami Yoramu afatanyije n’Abayisraheli bose, bari i Ramoti y’i Gilihadi, bayirinze Hazayeli umwami w’Abaramu.

15Yehu, mwene Yozafati, mwene Nimushi, aza kumugambanira yasubiye i Yizireyeli kwivuza ibikomere yari yatewe n’Abaramu, igihe yarwanaga na Hazayeli, umwami wabo. Yehu aravuga ati «Niba mwiyemeje kwifatanya nanjye, ntihagire umuntu n’umwe usohoka mu mugi ngo ajye muri Yizireyeli kuvuga ibyabaye!»

16Yehu yurira igare rye ajya i Yizireyeli. Ubwo Yoramu yari aryamye, kandi Okoziya, umwami wa Yuda, na we yari ahari yaje kumusura.

17Umunetsi wari uhagaze ku munara wa Yizireyeli, abonye ingabo za Yehu zije, aravuga ati «Mbonye igitero cy’ingabo!» Yoramu aramubwira ati «Fata umuntu ugendera ku ifarasi, umwohereze abasanganire, maze ababaze niba bazanywe n’amahoro.»

18Uwo muntu ugendera ku ifarasi arabasanganira, maze arababaza ati «Umwami aravuze ngo ’Mbese muragenzwa n’amahoro?’» Yehu aramusubiza ati «Ibyo bigushishikarije iki? Hindukira unkurikire!» Umunetsi ajya kuvuga ko intumwa yahuye na bo ikaba itagarutse.

19Umwami yohereza undi muntu ugendera ku ifarasi, ahura na bo arababwira ati «Umwami arabajije ngo ’Mbese muragenzwa n’amahoro?’» Yehu aramusubiza ati «Ibyo bigushishikarije iki? Hindukira unkurikire!»

20Wa munetsi amenyesha umwami, ati «Intumwa ya kabiri na yo yabagezeho ntiyagaruka. Ingendo y’uwo muntu irasa n’iya Yehu, mwene Nimushi, kuko agenda yihuta cyane nk’umusazi.»

21Yoramu aravuga ati «Nibantunganyirize igare.» Bararitunganya. Yoramu, umwami wa Israheli, na Okoziya, umwami wa Yuda, bajya ku magare yabo basanganira Yehu, bamusanga mu murima wa Naboti w’i Yizireyeli.

22Yoramu agikubita amaso Yehu, aramubaza ati «Ni amahoro, Yehu we?» Yehu aramusubiza ati «Yaba ari amahoro gute, kandi nyoko Yezabeli agikomeza gushyigikira ubusambanyi n’ubupfumu butagira ingano?»

23Yoramu ahindukiza ifarasi ye arahunga; abwira Okoziya, ati «Okoziya, twagambaniwe!»

24Yehu wari wafashe umuheto we, arafora arasa Yoramu mu gihumbi, umwambi umuhinguranya umutima, nuko atembagara mu igare rye.

25Yehu abwira umufasha we Bidukari, ati «Mukure muri iryo gare, umujugunye mu murima wahoze ari uwa Naboti w’i Yizireyeli. Wibuke ko igihe jye nawe twari hamwe mu igare tugenda dukurikiye se Akabu, Uhoraho yamushyizeho iki gihano;

26yaravuze ati ’Nabonye ukuntu wamennye amaraso ya Naboti n’ay’abana be; none ubu n’amaraso yawe azamenwa muri uyu murima, bivuzwe n’Uhoraho.’» Yehu yongeraho ati «Terura Yoramu umujugunye muri uyu murima, bibe nk’uko byavuzwe n’Uhoraho.»

Yehu yicisha Okoziya, umwami wa Yuda(2 Matek 22.6–9)

27Okoziya, umwami wa Yuda, abibonye, ahungira mu nzira igana i Betigani. Yehu aramukurikira, aravuga ati «Na we mumwice!» Bamutikurira mu igare rye, mu nzira izamuka igana i Guri hafi ya Yibuleyamu. Ahungira i Megido agwayo.

28Abagaragu be bamutwara mu igare bamujyana i Yeruzalemu, bamuhamba mu mva y’abasekuruza be, mu Murwa wa Dawudi.

29Okoziya yari yarimye ingoma muri Yuda mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Yoramu, mwene Akabu.

Yehu yicisha umwamikazi Yezabeli

30Yehu agiye kwinjira muri Yizireyeli, Yezabeli aba yabimenye. Yisiga imiti ku maso, asokoza imisatsi, maze arungurukira mu idirishya.

31Mu gihe Yehu yanyuraga mu irembo ry’umugi, Yezabeli aramubaza ati «Ni amahoro, Zimiri, wowe wishe shobuja?»

32Yehu yubura amaso areba mu idirishya, maze arabaza ati «Uwifatanyije nanjye ni nde?» Nuko abagabo babiri cyangwa batatu b’abakone bamurungurukira mu idirishya.

33Arababwira ati «Nimumujugunye hasi!» Barahamujugunya. Amaraso ye atarukira ku rukuta rw’inzu no ku mafarasi, Yehu araza aramuribata.

34Yehu yinjira mu nzu; ararya kandi aranywa, nyuma aravuga ati «Nimurebe uwo mugore w’ikivume, mumuhambe kuko ari umwana w’umwami.»

35Barasohoka bagiye kumuhamba, ariko ntibabona intumbi ye yose, bahasanga gusa igihanga cye, n’ibirenge bye, n’ibiganza bye.

36Bagaruka kubibwira Yehu, na we aravuga ati «Iryo ni rya jambo Uhoraho yavuze, abigirishije umugaragu we Eliya w’Umutishibi, ngo ’Mu murima w’i Yizireyeli ni ho imbwa zizarira umubiri wa Yezabeli,

37kandi intumbi ya Yezabeli izahinduka nk’ifumbire inyanyagiye mu murima w’i Yizireyeli, ku buryo nta we uzashobora kuvuga, ati ’Uyu ni Yezabeli!’»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help