1Aho Alegisanderi, mwene Filipo w’Umumasedoniya, wari waraturutse mu gihugu cya Kitimu, amariye kunesha Dariyusi, umwami w’Abaperisi n’Abamedi, yamuzunguye ku ngoma ahereye kuri Helade.
2Nuko agaba ibitero byinshi, yigarurira imigi myinshi ikomeye kandi atsemba abami bo muri ako karere.
3Ni bwo akomeje, agera iyo gihera, avana muri ibyo bihugu iminyago itabarika, ku isi yose ntihagira urevura. Ibyo bimuviramo kwikuza, ubwirasi bumuziba umutima,
4ahera ko agaba igitero gikomeye, yigarurira intara nyinshi, ibihugu; n’abami baramuyoboka bakajya bamuha amaturo.
5Ibyo birangiye, afatwa n’indwara imuheza mu buriri, bityo amenya ko agiye gupfa.
6Ni ko guhamagaza abatware b’abanyacyubahiro babyirukanye na we, maze abagabanya igihugu cye mbere y’uko apfa.
7Nuko Alegisanderi apfa amaze imyaka cumi n’ibiri ku ngoma.
8Abo batware batangira gutegeka, buri wese aho yagabanye.
9Aho Alegisanderi apfiriye, abo batware bose batamiriza amakamba, bakomeza kuzungurwa n’abana babo imyaka ishira ari myinshi, cyakora bateza ibyago ku isi hose.
Abayahudi bafata umuco w’Abagereki(2 Mak 4.7–17)10Muri bo haza kwaduka uwabarushije ububi bose, ari we Antiyokusi Epifani, umuhungu w’umwami Antiyokusi, wari warabaye igihe mu bugwate i Roma, aza kuba umwami mu mwaka w’ijana na mirongo itatu n’irindwi w’ingoma y’Abagereki.
11Muri iyo minsi, muri Israheli haduka abantu b’ibyigomeke, bashuka abantu benshi bababwira bati «Nimucyo tugirane amasezerano n’amahanga adukikije, kuko kuva aho twitandukanyirije na yo, ari bwo twatewe n’ibyago bitagira ingano.»
12Ayo magambo arabanyura.
13Ni bwo benshi muri rubanda bihutiye gusanga umwami, na we abaha uburenganzira bwo gukurikiza imigenzereze y’abanyamahanga.
14Nuko barema itorero i Yeruzalemu bakurikije imigenzereze y’ibyo bihugu by’amahanga,
15ntibongera kugenya abahungu babo kandi bihakana Isezerano ritagatifu, kugira ngo basabane n’abanyamahanga. Bityo barigura ngo bakunde bakore ibidakwiye.
Umwami Antiyokusi wa kane asahura Ingoro(2 Mak 5.11–21)16Antiyokusi ngo abone ko ubutegetsi bwe bumaze gushinga imizi, ashaka no kwigarurira igihugu cya Misiri kugira ngo ategeke ibyo bihugu byombi.
17Ni ko kujyana mu Misiri igitero kinini cyane, amagare y’intambara, inzovu n’amato menshi,
18atera Putolemeyi, umwami wa Misiri. Nuko Putolemeyi aza gusubira inyuma aramuhunga, asiga ku rugamba habuye abantu benshi.
19Imigi ikomeye y’Abanyamisiri irafatwa, nuko Antiyokusi akura iminyago itabarika muri icyo gihugu.
20Amaze gutsinda Misiri, ahindukira mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’itatu, azamukana n’ingabo nyinshi cyane, maze atera igihugu cya Israheli n’umugi wa Yeruzalemu.
21Antiyokusi yinjira mu Ngoro nta cyo yishisha, asahura urutambiro rwa zahabu, igitereko cy’amatara n’ibyacyo byose,
22ameza yari agenewe gushyirwaho imigati y’umumuriko, intango zasukwagamo amaturo aseswa, inkongoro, amasafuriya ya zahabu, umubambiko n’amakamba; imitako ya zahabu yari mu ruhande rw’imbere rw’Ingoro, asiga ayitamuruye yose.
23Asahura feza, zahabu n’ibikoresho by’agaciro gakomeye, ajyana n’ibindi byiza byinshi yashoboye kubona.
24Amaze kubisahura byose, asubira mu gihugu cye, amaze kuhicira abantu benshi kandi ahavugiye amagambo y’ubwirasi bukomeye.
25Nuko haba icyunamo muri Israheli yose:
26Abatware n’abakuru b’umuryango baraganya,
abasore n’inkumi bacika intege,
n’uburanga bw’abagore burahindana.
27Umusore umaze iminsi arongoye atangira kuganya,
n’umugeni mu cyumba cye ajya mu cyunamo.
28Isi ihinda umushyitsi kubera abayituye,
n’inzu yose ya Yakobo ikorwa n’ikimwaro.
Ikigo cy’i Yeruzalemu gikomezwa(2 Mak 5.24–26)29Hashize imyaka ibiri, umwami yohereza mu migi ya Yudeya umutware w’abakoreshakoro b’i Misiya, agera i Yeruzalemu n’igitero kinini cyane.
30Aryarya abaturage abizeza amahoro, maze na bo baramwemera. Ariko umurwa aza kuwugwa gitumo, awuteza ibyago bikomeye kandi yica Abayisraheli batagira ingano.
31Nuko asahura umurwa, arawutwika, asenya amazu yawo n’inkike zawo.
32Abagore n’abana bajyanwa ari imbohe, amatungo yaho barayanyaga.
33Bongera kubaka bundi bushya umurwa wa Dawudi, bawukikiza inkike ndende kandi ikomeye ifite iminara miremire, maze bawugira ikigo cyabo.
34Bawushyiramo abantu b’inkozi z’ibibi kandi b’ibyigomeke, baba ari bo bahakomera.
35Bahabika kandi n’intwaro, bahahunika ibiribwa, bahabika n’iminyago basahuye i Yeruzalemu, maze hababera ubwihugiko bukomeye.
36Aho hantu habera Ingoro icyugarizi,
n’umwanzi gica uzahoza Israheli ku nkeke.
37Bamena amaraso y’intungane mu mpande zose z’Ingoro,
bahindanya ahantu hatagatifu.
38Abaturage ba Yeruzalemu barahunga kubera abo bantu,
umugi wigarurirwa n’abanyamahanga,
abawuvukiyemo ubahindukira ihanga
n’abana bawo bawuhungamo.
39Ingoro yawo irasenywa ihinduka itongo,
iminsi mikuru yawo ihinduka icyunamo,
isabato zawo bazihindura agashinyaguro,
n’icyubahiro cyawo gihinduka urw’amenyo.
40Aho ikuzo ryawo ryageze,
ni na ho ikimwaro cyagarukiye;
n’ubwamamare bwawo buhinduka icyunamo.
Antiyokusi akuraho imigenzo y’Abayahudi(2 Mak 6.1–11)41Bukeye, umwami ategeka ko abatuye igihugu cye cyose biremamo umuryango umwe rukumbi,
42buri wese akareka imigenzo ye; maze amahanga yose agakurikiza amabwiriza y’umwami.
43Abayisraheli benshi bakira neza iyobokamana rye, batura ibitambo ibigirwamana kandi bica isabato.
44Umwami yohereza amabaruwa n’intumwa i Yeruzalemu no mu migi ya Yudeya, abategeka gukurikiza imigenzereze itari isanzwe mu gihugu cyabo,
45kutongera guturira mu Ngoro ibitambo bitwikwa cyangwa se ibindi bitambo kimwe n’amaturo aseswa, kwica isabato n’iminsi mikuru,
46guhumanya Ingoro n’ibikoresho bitagatifu,
47kubaka intambiro, indaro n’ingoro z’ibigirwamana, gutura ingurube n’inyamaswa zahumanye ho ibitambo,
48kureka kugenya abahungu babo no kwiyandarika borama mu bihumanya n’ibizira by’amoko yose,
49bakibagirwa batyo Amategeko kandi bagahindanya imigenzo yabo yose.
50Kandi umuntu wese utazakurikiza itegeko ry’umwami, azicwa.
51Nuko umwami yandikira igihugu cye akurikije ayo mabwiriza yose, ashyiraho abagenzuzi mu gihugu cyose, n’abatuye muri Yudeya, abategeka ko buri mugi uzajya uturirwamo ibitambo.
52Abenshi muri rubanda — abo bose nyine bari barihakanye Amategeko — bayoboka abo bantu b’umwami, maze igihugu bagiteza ibyago,
53kandi batera ubwoba Abayisraheli, basigara bihisha ahantu hose babonye ubuhungiro.
54Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’itanu, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa Kisilewu, umwami atereka ishyano riteye agahinda ku rutambiro rw’ibitambo bitwikwa, bubaka intambiro mu migi ya Yudeya yari hafi aho.
55Ku miryango y’amazu no ku bibuga bahatwikira ububani.
56Naho ibitabo by’Amategeko babonaga bakabishwanyaguza babiroha mu muriro.
57Uwo bafatanye igitabo cy’Isezerano cyangwa se uwo babonaga akurikiza Amategeko, iteka ry’umwami rikamucira urwo gupfa.
58Buri kwezi bazengurukaga imigi bagahana Abayisraheli babaga bafashwe,
59naho ku wa makumyabiri n’itanu wa buri kwezi, bagaturira ibitambo ku rutambiro rwubatswe aho urw’ibitambo bitwikwa rwahoze.
60Abagore babaga baragenyesheje abahungu babo baricwaga, — nk’uko iteka ry’umwami ryabitegekaga —
61bakabicana n’abana bonsa babaziritse ku ijosi, bakabicana n’ababaga babafashije muri uwo muhango wo kugenya.
62Nyamara abenshi mu Bayisraheli bakomeza kuba intwari, bagira imbaraga zituma babasha kutarya ibintu byahumanye.
63Bemera gupfa aho kurya ibiribwa byahumanye cyangwa kwica Isezerano ritagatifu; koko kandi barapfa.
64Nuko muri iyo minsi, Israheli irarakarirwa bikomeye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.