Tito 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ibyo abayoboke bashinzwe

1Jya wibutsa bose ko bagomba kuyoboka abatware n’abategetsi, bakabumvira, bagahora bakereye gukora umurimo mwiza wose,

2ntibagire uwo batuka, bakirinda kurwana, bakaba abantu bagira neza, bakagaragariza abandi bose ubugwaneza budakemwa.

3Koko rero natwe kera twari ibicucu, n’intumvira, n’ibirara; twari twaratwawe n’irari ry’ibibi bitagira ingano, tukibera mu bugizi bwa nabi n’ishyari, dufite n’icyangiro, kandi natwe ubwacu tuzirana.

4Ariko igihe higaragaje ubuntu bw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu,

5yaradukijije, itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu.

6Kandi uwo Roho, yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu,

7kugira ngo tube intungane, kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo.

8Iryo jambo rikwiye kwizerwa, kandi ndashaka ko kuri izo ngingo wajya uvuga wihanukiriye, kugira ngo abemeye Imana barushanwe kugira umwete wo kugenza neza. Ibyo ni byo byiza bifitiye abantu akamaro.

9Naho ibibazo bidafite ishingiro, n’ibyerekeye amasekuruza, intonganya n’impaka za ngo turwane zerekeye Amategeko, jya ubigendera kure, kuko ari nta cyo bimaze kandi bikaba iby’ubusa.

10Nihagira umuntu uca ukubiri n’ukwemera, maze wamuburira ubwa mbere n’ubwa kabiri ntiyumve, uzatane na we;

11uzi yuko bene uwo muntu aba yarataye inzira, akaba n’umunyabyaha wicira ubwe urubanza rubi.

Gutashya abavandimwe

12Ninkoherereza Aritemasi na Tushiko, uzihutire kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nageneye kuzamara itumba.

13Ugire umwete wo gutegura urugendo rwa Zenasi, impuguke mu by’amategeko, n’urwa Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura.

14Kandi n’abacu bitoze kurushanwa kugira umwete wo kugenza neza, bakenure ababikwiriye, kugira ngo batabura icyo bamarira abandi.

15Abo turi kumwe bose baragutashya. Nawe utashye abadukunda dusangiye ukwemera.

Ineza y’Imana ihorane namwe mwese.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help