1Wowe rero Yobu, umva ibyo nkubwira,
utege amatwi amagambo yanjye yose.
2Dore ngiye kubumbura umunwa,
ururimi rwanjye rutobore ruvuge;
3umutima wanjye wuzuye ubuhanga,
kandi umunwa uravuga ukuri nyako.
6Uko nkumereye, ni nk’uko nawe umeze ku Mana,
nanjye navuye mu gitaka;
4umwuka w’Imana ni wo wandemye,
umwuka wa Nyir’ububasha ni wo wampaye ubuzima.
7None rero, singutere ubwoba,
nta cyo ndi bugukoreho.
5Niba ubishoboye, unyomoze,
itegure kwiregura, uhagarare imbere yanjye.
8Ndacyumva rwose mu matwi yanjye,
ijwi ry’amagambo yawe, ugira uti
9’Ndi intungane, nta cyaha ngira,
ndi umwere, nta gicumuro kindangwaho,
10ariko Nyir’ububasha aranshakaho urwitwazo,
akampindura umwanzi we,
11akantega imitego ngo nyigwemo,
kandi akagenzura ibyo nkora byose.’
12Reka rero ngusubize: nta bwo wavuze iby’ukuri!
Kuko Imana isumba ikiremwa muntu;
13nta mpamvu ufite yo kuyishinja
ngo ni uko amagambo yawe yose itayashubije!
14Imana ivuga rimwe,
ntisubiramo ubwa kabiri.
15Iyo urota mu nzozi nijoro,
igihe abantu baba bahwekereye,
basinziriye ku mariri yabo,
16ni ho Nyir’ububasha yihishurira abantu,
akababonekera bagashya ubwoba,
17ubwo ari ukugira ngo abuze muntu ibikorwa bye bibi,
amuvanemo ubwirasi,
18arinde roho ye kurohama,
n’ubuzima bwe bwoye kugwa mu mwobo w’ikuzimu.
19Ubundi yigishiriza umuntu n’aho aryamye,
nk’igihe ahinda umushyitsi arwaye,
20umutima we wazinutswe ibyo kurya,
n’iyo byaba biryoshye bite;
21agatangira kuma ahagaze,
amaguru ye agasigara yanamye,
22ubwo akagenda asanga urupfu,
ikuzimu, aho abapfuye bandi baba.
23Nyamara, mu bihumbi by’abamalayika,
habonetsemo umwe umwishingira
ngo amwibutse icyo ategetswe,
24akanamusabira ku Mana, agira ati
’Mubabarire woye kumwica, namuboneye incungu’,
25ako kanya, uwo muntu yakwiyuburura,
akongera gusubirana ubusore bwe.
26Uwambaza Imana wese iramwumva,
agatunguka imbere yayo yasazwe n’ibyishimo,
agatekerereza abandi uko yarokowe;
27nuko akaririmbira imbere yabo, agira ati
’Nari naracumuye, nyoba inzira y’ukuri,
nyamara nta bwo yampaniye icyaha cyanjye;
28yarinze roho yanjye inyenga y’ikuzimu;
none ubuzima bwanjye burarangwa n’umucyo.’
29Ibyo ni byo Imana ihora ikora,
kabiri gatatu, igirira muntu,
30kugira ngo imurinde inyenga y’ikuzimu,
maze amurikirwe n’urumuri rw’abazima.
31Yobu itonde, utege amatwi,
uceceke, maze jyewe mvuge.
32Niba hari icyo ufite kuvuga, unsubize,
uvuge kuko nifuza ko uhuza n’ukuri;
33niba kandi nta cyo, ntega amatwi,
uceceke, maze ngutoze ubuhanga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.