Zaburi 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

(ni iya 9 igikomeza)Lamedi

1Nyagasani, ni iki gituma witaza,

ukihisha mu bihe by’amage?

2Mu gihe umugiranabi yigamba,

indushyi zifatirwa mu mutego yazishandikiye.

Memu

3Umugiranabi yirata ko yageze ku ntego ye,

kuba yabonye icyo yifuzaga

bigatuma atuka Uhoraho akamusuzugura.

Nuni

4Umugiranabi ashinga ijosi, agaterera agati mu ryinyo,

ngo «Nta Mana ibaho!» Ngubwo ubwenge bwe.

5Igihe cyose ibyo akora biramuhira;

n’ubucamanza bwawe buramurenze,

abanzi be akabasuzugura bikabije.

Sameki

6Akunda kwibwira ngo «Ndi indatsimburwa,

no mu bihe bizaza nta cyago kizankoraho.»

Pe

7Akanwa ke kuzuye imivumo, ibinyoma n’uburyarya,

ajunditse ubugiranabi n’ubugome.

8Yubikira hafi y’insisiro,

akihishahisha ngo yice intungane;

Ayini

agahora agenza umunyantege nke.

9Arubikira nk’intare ibunze mu gihuru;

akubikira ngo asumire umunyabyago,

agasumira umunyabyago amuroha mu mutego we.

Tsade

10Arabanza akabunda, agatega,

maze uko yakabaye akiroha ku banyantege nke,

11yibwira ati «Imana ntibyitaho,

yahishe uruhanga rwayo, nta cyo yigera ibona.»

Kofu

12Uhoraho, haguruka! Mana, kinga ukuboko,

woye kwibagirwa abanyabyago!

13Kuki umugiranabi yasuzugura Imana,

akagenda yibwira ngo nta cyo uzamutwara?

Reshi

14Nyamara wowe ubona ishavu n’amarira,

maze ukiyemeza kubyitaho;

umunyantege nke arakwiragiza,

kandi n’imfubyi ukayitabara.

Shini

15Burizamo ububasha bw’umugiranabi,

umuryoze ububi bw’ibyo yakoze,

he kuboneka n’agasigisigi k’ubugome bwe.

16Uhoraho ni Umwami w’ibihe byose,

abatamuzi bashize mu gihugu cye.

Tawu

17Uhoraho, wumva ibyifuzo by’abiyoroshya,

ukabakomeza umutima, ugahora ubateze amatwi,

18maze imfubyi n’abaryamirwaga ukabakiranura,

kugira ngo ku isi hatazagira umuntu wongera kwigira umuhinza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help