1Nyagasani, ni iki gituma witaza,
ukihisha mu bihe by’amage?
2Mu gihe umugiranabi yigamba,
indushyi zifatirwa mu mutego yazishandikiye.
Memu3Umugiranabi yirata ko yageze ku ntego ye,
kuba yabonye icyo yifuzaga
bigatuma atuka Uhoraho akamusuzugura.
Nuni4Umugiranabi ashinga ijosi, agaterera agati mu ryinyo,
ngo «Nta Mana ibaho!» Ngubwo ubwenge bwe.
5Igihe cyose ibyo akora biramuhira;
n’ubucamanza bwawe buramurenze,
abanzi be akabasuzugura bikabije.
Sameki6Akunda kwibwira ngo «Ndi indatsimburwa,
no mu bihe bizaza nta cyago kizankoraho.»
Pe7Akanwa ke kuzuye imivumo, ibinyoma n’uburyarya,
ajunditse ubugiranabi n’ubugome.
8Yubikira hafi y’insisiro,
akihishahisha ngo yice intungane;
Ayiniagahora agenza umunyantege nke.
9Arubikira nk’intare ibunze mu gihuru;
akubikira ngo asumire umunyabyago,
agasumira umunyabyago amuroha mu mutego we.
Tsade10Arabanza akabunda, agatega,
maze uko yakabaye akiroha ku banyantege nke,
11yibwira ati «Imana ntibyitaho,
yahishe uruhanga rwayo, nta cyo yigera ibona.»
Kofu12Uhoraho, haguruka! Mana, kinga ukuboko,
woye kwibagirwa abanyabyago!
13Kuki umugiranabi yasuzugura Imana,
akagenda yibwira ngo nta cyo uzamutwara?
Reshi14Nyamara wowe ubona ishavu n’amarira,
maze ukiyemeza kubyitaho;
umunyantege nke arakwiragiza,
kandi n’imfubyi ukayitabara.
Shini15Burizamo ububasha bw’umugiranabi,
umuryoze ububi bw’ibyo yakoze,
he kuboneka n’agasigisigi k’ubugome bwe.
16Uhoraho ni Umwami w’ibihe byose,
abatamuzi bashize mu gihugu cye.
Tawu17Uhoraho, wumva ibyifuzo by’abiyoroshya,
ukabakomeza umutima, ugahora ubateze amatwi,
18maze imfubyi n’abaryamirwaga ukabakiranura,
kugira ngo ku isi hatazagira umuntu wongera kwigira umuhinza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.