1Yozuwe, mwene Nuni, ari i Shitimu, yohereza abantu babiri gutata rwihishwa, arababwira ati «Mugende murebe igihugu cya Yeriko.» Bajyayo binjira mu nzu y’umugore w’indaya witwaga Rahabu, kugira ngo baze kuharara.
2Ibyo bigera ku mwami w’i Yeriko, baramubwira bati «Dore abantu b’Abayisraheli binjiye hano muri iri joro, kugira ngo batate igihugu.»
3Nuko umwami w’i Yeriko atuma kuri Rahabu, ati «Shyira ahagaragara abagabo baje iwawe, ba bandi wacumbikiye, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.»
4Ariko uwo mugore ajyana ba bagabo uko ari babiri, maze arabahisha. Hanyuma araza, aravuga ati «Ni byo koko, abo bantu baje iwanjye, ariko sinari nzi iyo baturuka.
5Nyamara, ubwo bendaga gufunga amarembo y’umugi bwije, abo bantu basohotse. Sinamenye rero aho bagannye. Mubakurikire vuba, murabafata.»
6Mu by’ukuri yari yabohereje hejuru y’inzu, maze abahisha mu byatsi yari yaharundishije.
7Abantu babakurikira bwangu bagana ku byambu bya Yorudani, nuko bakimara gusohoka bafunga amarembo.
8Naho bo, bari batararyama ubwo Rahabu yazamukaga kubareba hejuru y’inzu,
9maze arababwira ati «Nzi ko Uhoraho yabahaye iki gihugu, ko ubwoba bwadutashye kandi ko abantu b’igihugu bose bahinda umushyitsi imbere yanyu,
10kuko twumvise bavuga ko Uhoraho yumukije imbere yanyu amazi y’inyanja y’Urufunzo igihe muvuye mu Misiri, twumvise kandi n’ibyo mwagiriye abami bombi b’Abahemori hakurya ya Yorudani, Sihoni na Ogi, mwarimbuye.
11Twarabyumvise ducika intege; maze imbere yanyu ntitwaba tugihumeka, kuko Uhoraho, Imana yanyu, ari Imana hejuru mu kirere kimwe na hano ku isi.
12None rero mubirahize Uhoraho: ubwo nababereye imfura, namwe muzabe ari ko muzagenzereza umuryango wanjye. Mumpe ikimenyetso kigaragara,
13ko data, mama, basaza banjye, barumuna banjye na bakuru banjye nta cyo bazaba n’ibyabo byose, ko ahubwo muzaturinda urupfu.»
14Ba bagabo baramusubiza bati «Turagapfa ubwacu, nitutabababarira; gusa ntimuzatuvemo! Uhoraho namara kuduha igihugu, tuzababanira neza kandi gipfura.»
15Nuko Rahabu abamanurira ku mugozi mu idirishya, kuko inzu ye yari ifatanye n’urukuta rw’umugi, akaba yari atuye muri urwo rukuta nyine.
16Arababwira ati «Mwerekeze iyo mu misozi, kugira ngo mudasakirana n’ababakurikiye; muzahihishe iminsi itatu, kugeza ubwo ababakurikiye bazagaruka, hanyuma muzashobora gukomeza urugendo rwanyu.»
17Abo bantu baramubwira bati «Dore uko tuzakurikiza iyo ndahiro uturahije:
18nitwinjira mu gihugu, uzazirike uyu mugozi utukura ku idirishya watumanuriyemo; maze so na nyoko na basaza bawe, n’umuryango wawe wose uzabakoranyirize iwawe mu nzu.
19Nihagira n’umwe muri mwe uzacaracara akajya hanze, amaraso ye ntazatubazwe, ubwo rero tuzaba turi abere; ariko uwo muzaba muri kumwe mu nzu, nihagira umukoza n’urutoki, amaraso ye azaduhame.
20Nyamara nutuvamo, ubwo tuzaba tutagikurikije iyi ndahiro waturahije.»
21Arabasubiza ati «Bibe nk’uko mubivuze!» Hanyuma arabasezerera baragenda, nuko azirika wa mugozi utukura ku idirishya.
22Barigendera, maze berekeza iyo mu misozi, bahamara iminsi itatu kugeza ubwo abari babakurikiye batahutse; abari babakurikiye, babashakiye ku muhanda wose, barababura.
23Nuko ba bantu babiri bamanuka umusozi, baragenda no kwa Yozuwe mwene Nuni, maze bamutekerereza ibyo babonye byose.
24Babwira Yozuwe bati «Mu by’ukuri, Uhoraho yatweguriye igihugu cyose, ndetse n’abaturage bacyo bose twabateye guhinda umushyitsi.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.