Abanyafilipi 4 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nuko rero, bavandimwe banjye nkunda kandi nkumbuye cyane, mwebwe byishimo byanjye n’ingororano yanjye, nimukomere mutyo muri Nyagasani, nkoramutima zanjye!

Ubwumvikane, ibyishimo n’amahoro

2Ndasaba Evodiya kandi ndinginga Sintike ngo bashyire hamwe muri Nyagasani.

3Nawe rero, Sizugo, mugenzi wanjye w’indahinyuka, ndakwinginga ngo ubafashe, kuko bantabaye mu kogeza Inkuru Nziza, hamwe na Kilimenti n’abandi bangobotse; none amazina yabo akaba yanditse mu Gitabo cy’ubugingo.

4Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime.

5Ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose. Nyagasani ari hafi.

6Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira.

7Maze amahoro y’Imana arenze icyitwa ubwenge cyose, ahore mu mitima no mu bitekerezo byanyu, muri Kristu Yezu.

8Ahasigaye, bavandimwe, icyitwa icy’ukuri cyose kimwe n’igikwiye kubahwa, igitunganye, ikitagira inenge, igikwiye gukundwa no kuratwa, mbese icyitwa ingeso nziza cyose kandi gikwiriye ishimwe, abe ari cyo muharanira.

9Ibyo nabigishije kandi mwemeye, ibyo mwanyumvanye kandi mwambonanye, mujye mubikora, maze Imana y’amahoro izahorane namwe.

Pawulo ashimira Abanyafilipi imfashanyo bamwoherereje

10Narishimye cyane muri Nyagasani mbitewe n’uko ishyaka mumfitiye ryiyongereye; icyakora, murarisanganywe, uretse ko mwari mwarabuze uko muringaragariza.

11Ibyo simbivuga kubera ubukene ndimo, kuko nimenyereje kunyurwa n’ibyo mfite.

12Nzi kubaho ntunzwe na bike, nzi no kubaho muri byinshi. Muri byose, buri gihe, nitoje guhaga no gusonza, gukira no gukena.

13Nshobora byose muri Kristu untera imbaraga.

14Icyakora mwagize neza muntabara mu kaga.

15Mwebwe kandi, Banyafilipi, murabizi: Inkuru Nziza ikimenyekana iwanyu, ubwo nari nturutse i Masedoniya, nta Kiliziya n’imwe yangobotse ngo imfashe mu byo nari nkeneye, keretse mwebwe mwenyine.

16N’ubwo nari ndi i Tesaloniki, mwanyoherereje imfashanyo, ndetse ubugira kabiri.

17Mumenye ariko ko nta maturo mparanira; icyo nkurikiranye ni uko inyungu yanyu yiyongera.

18Ubu mfite ibya ngombwa byose, ndetse birarenze, byasendereye igihe Epaforoditi anshyikirije amaturo yanyu, yo mubavu mwiza n’igitambo kinyura Imana.

19Kandi Imana yanjye, mu bukungahare n’ikuzo byayo, izabasenderezaho ingabire zayo mu byo mukeneye byose, muri Kristu Yezu.

20Nihakuzwe Imana Umubyeyi wacu iteka ryose. Amen.

Gutashya abavandimwe

21Mutashye uwatagatifujwe wese muri Yezu Kristu. Abavandimwe turi kumwe barabatashya.

22Abatagatifujwe bose barabatashya, ariko cyane cyane abo mu ngoro ya Kayizari.

23Muhorane ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help