1Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati
2«Dore ibyo muzamenyesha Abayisraheli: Iyo umugabo afashwe n’indwara ituma aninda ku gitsina, ubwo aba yanduye.
3Igihe cyose igitsina cy’umugabo kizaba kininda cyangwa cyarazibye, azaba yaranduye. Azagengwa n’aya mategeko.
4Uburiri bwose uwo mugabo azaba yaryamyeho, buzaba bwanduye. Ubundi kandi ikintu cyose uwo muntu azicaraho kizaba cyanduye.
5Uzakora kuri ubwo buriri azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.
6Uzicara ku kintu cyose uninda igitsina yicayeho, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.
7Uzakora ku mubiri w’uninda igitsina, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.
8Umuntu usukuye, nacirwa amacandwe n’uninda igitsina, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.
9Intebe yo ku ngamiya cyangwa ku ndogobe uninda igitsina azajya ku rugendo yicayeho, izaba yanduye.
10Ukoze ku kintu uninda igitsina yicayeho, aba yanduye kugeza nimugoroba. Uzikorera ikintu nk’icyo, na we azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.
11Umuntu wese uzakorwa n’uninda igitsina atakarabye, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.
12Umuntu uninda igitsina nakora ku gikoresho cyo mu ibumba, bazakimene. Nakora ku cyabajwe mu giti, bazacyogeshe amazi.
13Iyo ndwara yo kuninda igitsina nikira, uwo mugabo azabare iminsi irindwi, nuko kuri uwo wa karindwi amese imyambaro ye, yiyuhagire amazi yo mu isoko, bityo abe asukuwe.
14Ku munsi wa munani, azafate inuma ebyiri n’intungura ebyiri, maze mu maso y’Uhoraho azishyikirize umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
15Muri izo nyoni, imwe umuherezabitambo azayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi ayitureho igitambo gitwikwa. Nyuma y’ibyo, umuherezabitambo azakorera kuri uwo muntu umuhango wo kumuhanaguraho ubwandu yatewe no kuninda igitsina.
16Umugabo natakaza intanga, aziyuhagire umubiri wose, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.
17Izo ntanga nizigwa ku mwambaro cyangwa ku kindi gikoresho gikoze mu ruhu, muzabimese kuko biba byanduye kugeza nimugoroba.
18Umugore naryamana n’umugabo, baziyuhagire kuko baba banduye kugeza nimugoroba.
Ubwandu bw’igitsina cy’umugore19Umugore nafatwa no kuva, maze amaraso agasohoka mu gitsina cye, azamara iminsi irindwi ari mu mihango y’abakobwa. Uzamukoraho wese azaba yanduye kugeza nimugoroba.
20Naba ari muri iyo mihango y’abakobwa, ikintu cyose azicaraho cyangwa akakiryamaho, kizaba cyanduye.
21Umuntu wese uzakora ku buriri bwe, aziyuhagire, amese imyenda ye, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.
22Umuntu wese uzakora ku kintu cyose uwo mugore yicayeho, aziyuhagire, amese imyenda ye, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.
23Ikintu kizaba kiri aho yicaye cyangwa ku buriri bwe, uzagikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba.
24Iyo umugabo atinyutse kuryamana n’uwo mugore, amara iminsi irindwi yanduye, kandi n’uburiri aryamyeho bwose, buba bwanduye.
25Hari ubwo umugore yafatwa n’indwara yo kuva, akamara iminsi irenga iyo imihango y’abakobwa isanzwe imara. Muri icyo gihe cyose aba ava, ubwandu bwe arabugumana nk’uko nyine aba abufite iyo ari mu mihango y’abakobwa.
26Nk’uko bigenda iyo ari mu mihango y’abakobwa, muri icyo gihe cyo kuva, uburiri azaryamaho cyangwa ikintu cyose azicarira, kizaba cyanduye.
27Ibyo bintu uzabikoraho wese, azamese imyambaro ye, yiyuhagire mu mazi, kuko aba yanduye kugeza nimugoroba.
28Iyo ndwara yo kuva amaraso iyo ikize, uwo mugore abara iminsi irindwi, maze kuri uwo wa karindwi akaba asukuwe.
29Ku munsi wa munani, afata inuma ebyiri, akazishyikiriza umuherezabitambo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
30Muri izo nyoni, imwe umuherezabitambo ayituraho igitambo cy’impongano y’icyaha, indi akayituraho igitambo gitwikwa. Nyuma y’ibyo, imbere y’Uhoraho, umuherezabitambo akorera kuri uwo mugore umuhango wo kumuhanaguraho ubwandu yatewe no kuva amaraso.
31Abayisraheli bazaba baranduye, muzabamenyeshe ko bagomba kugendera kure Ingoro yanjye, kugira ngo batayanduza maze bikababyarira urupfu.»
32Ayo ni yo mategeko yerekeye umugabo wafashwe n’indwara yo kuninda igitsina, uwatakaje intanga,
33cyangwa umugore uri mu mihango y’abakobwa. Mbese ayo mategeko yerekeye umuntu wese wafashwe n’indwara yo kuninda igitsina, hamwe n’umugabo waryamanye n’umugore wanduye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.