Zaburi 71 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ry’umusaza

1Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,

sinzateterezwa bibaho.

2Mu butabera bwawe unkiranure, undengere,

untege amatwi maze undokore.

3Umbere urutare negamira,

nshobora guhungiramo buri gihe; wiyemeje kunkiza,

wowe rutare rwanjye rw’intamenwa.

4Mana yanjye, urankize abagiranabi,

unkure mu minwe y’ababisha n’abagome.

5Ni wowe mizero yanjye, Nyagasani,

Uhoraho, ni wowe niringira kuva mu buto bwanjye.

6Narakwisunze kuva nkivuka,

unyitorera nkiva mu nda ya mama,

ni cyo gituma nzahora ngusingiza.

7Abenshi baketse ko wamvumye,

kandi ari wowe buhungiro bwanjye.

8Umunwa wanjye wuzuye ibisingizo byawe,

iminsi yose ndirimba ikuzo ryawe.

9Ntunyibagirwe ngeze mu zabukuru,

ngo untererane imbaraga zincika.

10Abanzi banjye baramvuga,

n’abangenza banyumvikaniyeho.

11Baravuga bati «Imana yaramutereranye,

nimumuhige, mumusumire, nta we uzamutabara!»

12Mana, ntunjye kure,

Mana yanjye, ubanguke undengere!

13Abahiga amagara yanjye,

nibagende bakorwe n’isoni!

Abanyifuriza nabi,

nibahazwe agasuzuguro n’ikimwaro!

14Naho jyewe, nzahora nkwizera,

nkuririmbire ubudahwema ibisingizo.

15Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,

iminsi yose namamaze agakiza kawe,

kuko ibyiza byawe bitagira ingano.

16Nzageza n’aho ndata ibigwi byawe, Uhoraho,

ahasigaye namamaze ubudahemuka bwawe.

17Mana, wanyiyigishirije kuva mu buto bwanjye,

na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.

18None ubwo ngeze mu zabukuru,

Mana, ntuzantererane,

kugira ngo nzashobore kumenyesha urubyiruko,

kimwe n’imbyaro zose zizaza

ibikorwa by’ububasha bwawe.

19Mana, ubudahemuka bwawe burahebuje,

wowe wakoze ibintu by’agatangaza,

Mana, ni nde uhwanye nawe?

20Ku mpamvu yawe nemeye amakuba n’ibyago;

nyamara uzangarukira umbesheho,

maze unzikure mu nyenga y’ikuzimu.

21Uzansubiza agaciro kanjye,

maze wongere umpumurize.

22Nanjye nzagusingiriza ku murya w’inanga,

nzagushimire ubudahemuka bwawe,

Mana yanjye, nzagucurangira umuduri,

wowe Nyir’ubutagatifu wa Israheli.

23Nzagusingiriza mu ndirimbo,

nkuvugirize impundu kuko wanyunamuye.

24Iminsi yose nzamamaza ubutabera bwawe,

kuko abanyifuriza nabi, bahagijwe agasuzuguro n’ikimwaro!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help