Yobu 22 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

III. IKIGANIRO CYA GATATUElifazi afata ijambo ubwa gatatu

1Elifazi w’i Temani afata ijambo, agira ati

2«Ese umuntu yagirira akamaro Imana?

Oya, umuntu uzi gushishoza, ni we ubwe wigirira akamaro.

3Nta cyo Nyir’ububasha yunguka iyo ubaye intungane,

ubwo se wumva bimwungura iki iyo ubaye indakemwa?

4None se kuba umukunze ni cyo aguhanira,

bigatuma agucira urubanza?

5Aho si ukubera ubugome bwawe bukabije,

n’ibyaha byawe birenze urugero?

6Wakaga abavandimwe bawe ingwate nta mpamvu,

abakene ukabacuza utwambaro twabo.

7Uwabaga afite inyota wamwimaga icyo anywa,

n’ushonje ukamwima umugati.

8Igihugu cyari icy’abafite amaboko,

kandi kigaturwa n’abatoni bawe.

9Wirukanaga abapfakazi bakagenda amara masa,

imfubyi ukazivunagura amaboko.

10Ni yo mpamvu rero waguye mu mutego,

kandi ukaba wahiye ubwoba;

11urumuri rwacuze umwijima, ntiwaba ukibona,

urengwaho n’ikizenga cy’amazi.

12Imana se ntiyibera mu bushorishori bw’ijuru?

Itegereze inyenyeri, urebe ukuntu ziri hejuru cyane!

13None waravuze ngo ’Imana se izi iki?

Yamenya ibintu inyuze he ibicu?

14Ibicu birayibambira, ntishobore kubona,

ikagenda izenguruka ijuru.’

15Urashaka se gukomeza ya nzira ya kera,

imwe yanyuzwe n’abagome,

16ba bandi bamizwe imburagihe,

igihe umwuzure urenze hejuru y’ibyo bari bubatse?

17Babwiraga Imana ngo ’Have igirayo;

Nyir’ububasha se yashobora kudukoraho iki?’

18Nyamara ni we wari warujuje umutungo mu mazu yabo,

ariko inama zabo zigacisha ukubiri na we!

19Ukugwa kwabo gushimisha intungane,

maze abaziranenge bakabasekera.

20Umutungo wabo warayogojwe,

n’ibyo basize umuriro urabitwika!

21Ngaho nawe igorore na Nyir’ububasha, mubane mu mahoro,

bityo umutekano uzakugarukira;

22ujye wumva inyigisho ze,

ubike amagambo ye ku mutima.

23Nugarukira Nyir’ububasha, ukicisha bugufi,

ukiyama uburiganya mu nzu yawe,

24nusuzugura zahabu, ukayijugunya mu bishingwe,

n’andi mabuye y’agaciro ukayata mu misitwe,

25ubwo ni we ubwe uzaba zahabu yawe,

akakubera ikirundo cya feza.

26Koko rero, Nyir’ububasha ni we uzakunezeza,

maze uzubure umutwe urangamire Imana;

27uyitakambire, ikubabarire,

n’ibyo wifuza, ubigereho.

28Nugira umugambi ufata, uzaguhira,

n’inzira zawe zirangwe n’umucyo,

29kuko, acubya uwikuza,

agakiza uwiyoroheje;

30arokora ab’intungane,

kandi wowe uzakizwa n’ibikorwa byawe biboneye!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help