Zaburi 84 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indirimbo y’abajya mu Ngoro Ntagatifu

1Igenewe umuririmbisha. Ikajyana n’inanga y’Abagati. Ni zaburi y’abahungu ba Kore.

2Uhoraho, Mugaba w’ingabo,

mbega ngo ingoro zawe zirantera ubwuzu!

3Umutima wanjye wahogojwe

no gukumbura inkomane z’Uhoraho;

umutima wanjye n’umubiri wanjye,

biravugiriza impundu, Imana Nyir’ubuzima.

4Ndetse n’igishwi cyibonera inzu,

n’intashya icyari ishyiramo ibyana byayo,

ku ntambiro zawe, Uhoraho, Mugaba w’ingabo,

Mwami wanjye, kandi Mana yanjye!

5Hahirwa abatuye mu Ngoro yawe,

bakagusingiza ubudahwema! (guceceka akanya gato)

6Hahirwa abantu bisunga ububasha bwawe,

bahorana umugambi wo kugana Ingoro yawe.

7Iyo bambutse ikibaya cya Rurira,

bakibyaza amasoko,

maze imvura y’impangukano ikahuzuza ibidendezi.

8Uko bagenda ni ko imbaraga zabo ziyongera,

maze bagatunguka imbere y’Imana i Siyoni.

9Uhoraho, Mana y’ingabo, umva isengesho ryanjye:

utege amatwi, Mana ya Yakobo. (guceceka akanya gato)

10Mana, wowe ngabo twikingira, reba,

witegereze uruhanga rw’intore yawe.

11Kuko umunsi umwe mu nkomane zawe

undutira iyindi igihumbi namara ahandi,

mpisemo kwigumira mu irebe ry’Ingoro y’Imana yanjye,

aho gutura mu mahema y’abagiranabi.

12Koko Imana ni izuba, n’ingabo inkingira,

Uhoraho agaba ubutoneshwe n’ikuzo;

ntiyima ihirwe abagendera mu butungane.

13Uhoraho, Mugaba w’ingabo,

hahirwa umuntu ukwiringira!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help