Tobi 7 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Raguweli ashyingira Tobi umukobwa we Sara

1Nuko bageze i Ekibatani, Tobi aravuga ati «Azariyasi, muvandimwe, hita unjyana kwa Raguweli, mwene wacu.» Umumalayika amujyanayo, bamusanga yicaye ku irembo, baba ari bo babanza kumuramutsa. Raguweli na we arabasubiza ati «Nimunezerwe, bavandimwe, muje mwisanga!» Hanyuma abajyana iwe.

2Abwira Edina, umugore we, ati «Mbega umusore usa na Tobiti, umuvandimwe wanjye!»

3Edina ni ko kubabaza ati «Bavandimwe se, muraturuka he?» Na bo baramusubiza bati «Turi abo mu muryango wa Nefutali, mu bajyanywe bunyago i Ninivi.»

4Arongera arababaza ati «Mbese ntimwamenya Tobiti, umuvandimwe wacu?» Na bo baramusubiza, bati «Yee! Turamuzi!»

5We rero arongera ati «Mbese aracyabaho?» Maze baramusubiza bati «Araho, arakomeye.» Hanyuma Tobi aramubwira ati «Ni we data!»

6Ako kanya Raguweli asimbukira hejuru, amugwa mu nda aramuhobera cyane, maze amarira arisuka. Hanyuma araterura, abwira Tobi, ati «Horana umugisha, mwana wanjye; ufite umubyeyi w’imfura, akanagwa neza! Ni ishyano rwose kubona umuntu w’inyangamugayo watangaga n’imfashanyo, yarahindutse impumyi!» Arongera agwa Tobi, umuvandimwe we, mu nda, maze asesa amarira.

7Edina, umugore we, na we biramuriza; ndetse na Sara umukobwa wabo ararira.

8Hanyuma Raguweli akura imfizi y’intama mu ishyo rye, arayibaga, maze barabazimanira, bishimye ibi byimazeyo.

9Bamaze gukaraba no kwiyuhagira, bajya ku meza. Nuko Tobi abwira Rafayeli ati «Azariyasi, muvandimwe wanjye, wambwiriye Raguweli, akanshyingira Sara, umuvandimwe wanjye.»

10Raguweli arabyumva maze abwira uwo musore, ati «Irire, winywere maze urare neza, kuko ari nta wundi ufite uruhare kuri Sara, umukobwa wanjye, uretse wowe, muvandimwe. Ikindi kandi, nanjye ubwanjye nta burenganzira mfite bwo kugira undi namushyingira, kuko ari wowe mufitanye isano ya bugufi. Nyamara ariko, mwana wanjye, ngiye kukubwira ukuri kose.

11Sara namushyingiye abagabo barindwi bo mu bavandimwe bacu, ariko muri bo ugiye kuryamana na we agahita apfa muri iryo joro. None rero, mwana wanjye, wirire, winywere; naho ubundi Nyagasani azabe ari we ukwimenyera.»

12Ariko Tobi aramusubiza ati «Sinongera kugira icyo ndira hano cyangwa se ngo nkihanywere, utabanje kuntunganyiriza ibyo.» Raguweli na we aramusubiza ati «Ndamuguhaye. Uramweguriwe nk’uko iteka ryo mu gitabo cy’Amategeko ya Musa ribyemeza, kandi n’Ijuru ryarabigennye ko ari uwawe; ngaho mujyane, abe umuvandimwe wawe. Kuva ubu uri musaza we, na we abaye mushiki wawe; guhera uyu munsi, abaye uwawe ubuziraherezo. Nyagasani Nyir’ijuru nabarinde muri iri joro, maze byose bibagendekere neza, mwana wanjye; kandi abasesekarize impuhwe n’amahoro ye.»

13Nuko Raguweli ahamagara Sara, umukobwa we, maze araza aramwegera. Amufata akaboko, amushyikiriza Tobi, avuga ati «Nguwo mujyane, kandi n’Amategeko hamwe n’iteka ryanditswe mu gitabo cya Musa biramukweguriye ngo akubere umugore. Ndamuguhaye, uzamujyane mugerane kwa so mutanatsitaye, kandi Imana Nyir’ijuru irabahe gutunga mutunganirwe, mugire amahoro!»

14Hanyuma ahamagara nyina wa Sara, amutegeka kumuzanira icyo yandikaho. Yandika amasezerano y’abashakanye, yemeza ko Sara amweguriye Tobi ngo amubere umugore, nk’uko iteka ryanditswe mu Mategeko ya Musa ribigena. Ibyo birangiye batangira kurya, baranywa.

Ijoro ry’umunsi w’ubukwe

15Nuko Raguweli ahamagara Edina, umugore we, aramubwira ati «Mugenzi wanjye, tunganya cya cyumba kindi, maze ukijyanemo Sara.»

16Undi aragenda, asasa muri icyo cyumba nk’uko amaze kubibwirwa, maze akijyanamo umukobwa we. Aratangira aramuririra, ariko arayihanagura, maze aramubwira ati

17«Urabe intwari, mwana wanjye! Agahinda ufite, Uhoraho Nyir’ijuru, arakaguhinduriremo ibyishimo! Mwana wanjye, komera!» Hanyuma arasohoka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help