1Ku byerekeye imfashanyo zigenewe abatagatifujwe, muzakurikize namwe amabwiriza nahaye Kiliziya zo mu Bugalati.
2Ku munsi wa mbere ukurikira isabato, ari ho ku cyumweru, buri wese ajye azigama icyo yashoboye gusagura, ku buryo mutazarindira igihe nzazira ngo mwegeranye amaturo.
3Ubwo ningera iwanyu nzohereza abo muzaba mwihitiyemo, bajyane amabaruwa n’amaturo yanyu i Yeruzalemu.
4Nibiba ngombwa ko nanjye njyayo, tuzafatanya urugendo.
Izindi ngendo Pawulo ateganyije5Nzaza iwanyu maze kwambukiranya Masedoniya, kuko nzayinyuramo gusa.
6Birashoboka ko nzatinda iwanyu, ndetse nkahaguma itumba ryose, kugira ngo munshakire uburyo bwo gukomeza urugendo rwanjye.
7Sinshaka noneho kubakubita urubandu, ahubwo nizeye kuzagumana namwe umwanya uringaniye, Nyagasani nabinyemerera.
8Icyakora nzaguma Efezi kugeza kuri Pentekositi,
9kuko umurimo wanjye wahugururiwe amarembo magari, n’ubwo hari abantambamiye benshi.
10Niba Timote aramutse aje iwanyu, muramenye ntazagire icyo abishishaho, kuko dufatanyije gukorera Nyagasani.
11Ntihazagire rero umusuzugura. Ahubwo muzamufashe mu rugendo rwe, ngo angarukire amahoro; ndamutegereje hamwe n’abandi bavandimwe.
12Naho umuvandimwe wacu Apolo, namusabye nkomeje ngo azane n’abandi bavandimwe iwanyu, ariko yabaye abyanze muri iki gihe, ngo azaza nabona umwanya umutunganiye.
Intashyo13Murabe maso rero, mukomere mu kwemera, mube abagabo, mube intwari;
14ibyanyu byose mubikorane urukundo.
15Indi nama nabungura, bavandimwe, ni ukutibagirwa ko Sitefana n’urugo rwe babaye uburiza muri Akaya, bakaba baritangiye rwose abatagatifujwe.
16Nimushobokere abantu nk’abo, kimwe n’abandi bose bafatanyije imirimo n’imiruho.
17Nanyuzwe n’uko Sitefana, Forutunati, na Akayikusi baje kunsura; barahababereye rwose.
18Batwuruye umutima, ari jye, ari namwe. Mujye mumenya gushimira bene abo bantu.
19Kiliziya zo muri Aziya zirabaramutsa. Akwila na Purisika barabatashya cyane muri Nyagasani, hamwe na Kiliziya ikoranira iwabo.
20Abavandimwe bose barabatashya. Namwe rero muramukanye mwese, mu muhoberano mutagatifu.
21Iyi ndamutso ni jye uyiyandikiye, jyewe Pawulo.
22Niba hari udakunda Nyagasani, uwo arakaba ikivume. Marana ta! Ngwino, Nyagasani!
23Ineza ya Nyagasani Yezu Kristu ihorane namwe.
24Ni jye, ubakundira mwese muri Kristu Yezu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.