1Iri mu zo bitirira Dawudi. Ibivugwamo byerekeye igihe yihinduye nk’umusazi ahingutse imbere y’Abimeleki, maze undi yamwirukana, Dawudi akigendera.
Alefu2Nzashimira Uhoraho igihe cyose,
ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Beti3Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!
Gimeli4Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,
twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.
Daleti5Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,
nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.
He6Abamurangamira bahorana umucyo,
mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.
Zayini7Umunyabyago yaratabaje, Uhoraho aramwumva,
maze amuzahura mu magorwa ye yose.
Heti8Umumalayika w’Uhoraho aca ingando
hafi y’abamutinya, akabagoboka.
Teti9Nimushishoze maze mwumve
ukuntu Uhoraho anogera umutima;
hahirwa umuntu abereye ubuhungiro!
Yodi10Nimutinye Uhoraho, mwebwe abo yitoreye,
kuko abamutinya nta cyo babura.
Kafu11Abakire bageza aho bakena bagasonza,
naho abashakashaka Uhoraho nta cyo babura.
Lamedi12Bana, nimuze muntege amatwi,
mureke mbigishe uko mutinya Uhoraho.
Memu13Ari hehe umuntu ukunda ubugingo,
akifuza guhirwa mu buzima bwe bwose?
Nuni14Ururimi rwawe rero urarurinde ikibi,
n’umunwa wawe uwurinde amazimwe.
Sameki15Zibukira ikibi, ukore ikiri cyiza;
shaka amahoro, abe ari yo uharanira.
Ayini16Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,
amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.
Pe17Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,
kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.
Sade18Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,
maze akazikiza amagorwa yazo yose.
Kofu19Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,
akaramira abafite umutima wihebye.
Reshi20Intungane igira ibyago byinshi,
ariko buri gihe Uhoraho akabiyikiza.
Shini21Arinda umubiri wayo wose,
ntihagire igufwa ryayo na rimwe rivunika.
Tawu22Nyamara icyago gihitana umugome,
abanga intungane bagahabwa igihano.
23Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be,
kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.