1Ngaya amagambo Lemuweli, umwami wa Masa, yatojwe na nyina:
2Umva, mwana wanjye, mwana nibyariye!
Nkubwire iki se, mwana namye nsaba Imana?
3Ntuzategeze ubusore bwawe abagore,
cyangwa ngo wishinge indaya zoreka n’abami.
4Lemuweli we, dore ibitabereye abami:
abami ntibakwiye kunywa divayi,
n’ibikomangoma ngo birarikire inzoga zihiye,
5kugira ngo batanywa bakibagirwa ibyategetswe,
maze bakaburizamo imanza z’abakene bose.
6Inzoga ihiye, mujye muyiha uri burimbuke,
divayi na yo muyihe ufite intimba ku mutima;
7bityo azanywa yibagirwe amagorwa ye,
yoye kwibuka umuruho we!
8Ujye uvuganira ikiragi,
wite ku batagira kivurira,
9wature, uce imanza mu butungane,
maze usubize abakene n’abatishoboye uburenganzira bwabo.
IX. IGISINGIZO CY’UMUGORE W’UMUTIMAAlefu10Umugore w’umutima azabonwa na nde?
Ko asumbije agaciro amasaro meza!
Beti11Umugabo we amwiringira abikuye ku mutima,
maze agakunda agatunganirwa.
Gimeli12Uwo mugore aramunezereza,
na rimwe ntajya amutenguha,
iminsi yose y’ubuzima bwe.
Daleti13Ashakashaka ubudodo n’ubuhivu bworoshye,
maze intoki ze zigashishikarira kuboha.
He14Amera nk’amato y’abacuruzi,
ibimutunga akabikura kure.
Vawu15Abyuka kare butaracya,
agateganya ifunguro ry’abo mu rugo,
akabona gukwiza imirimo mu baja.
Zayini16Yaba abonye umurima umushimishije akawugura,
akawuteramo imizabitu ibyawe n’urwunguko rw’imirimo ye.
Heti17Arakenyera agakomeza,
ahasigaye agakora atikoresheje.
Teti18N’ubwo abona ibintu bye bigenda neza,
na nijoro itara rye riba ryaka akora.
Yodi19Ikiganza cye agicyamurira ku rubohero,
maze intoki ze zigasingira ikizingo cy’ubudodo.
Kafu20Amaboko ye ayaramburira abakene,
akagirira ubuntu ababuraniwe.
Lamedi21Ntajya yikanga imbeho y’itumba,
kuko abo mu nzu ye bose bambaye ibisusurutse.
Memu22Ubwe yibohera ibiringiti,
umwambaro we ni hariri inoze y’umuhemba.
Nuni23Umugabo we yubahwa mu nama y’abakuru,
iyo yicaranye n’abasheshe akanguhe b’ako karere.
Sameki24Aboha imyenda akayigurisha,
n’umucuruzi uhita akamuguraho imikandara.
Ayini25Umwete n’umurava ni byo bimuranga,
maze ibihe bizaza akabirebana agatwenge.
Pe26Agira ubwitonzi iyo ajya kuvuga,
agatanga inama zuje urugwiro.
Tsade27Akurikirira hafi iby’urugo rwe,
maze ntakunde kwicara nta cyo akora.
Kofu28Abahungu be burabahagurutsa bakamushima,
umugabo we akamuvuga ibigwi.
Reshi29Ati «Hari abakobwa benshi bagize ubutwari,
ariko wowe wabarushije bose!»
Shini30Ikimero kirashukana n’uburanga bugashonga,
ahubwo umugore utinya Uhoraho ni we ukwiye kuratwa.
Tawu31Mujye mumwegurira ibyavuye mu kuboko kwe,
kandi aratirwe mu ruhame ibyo yakoze!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.