Icya mbere cya Samweli 22 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Dawudi aba umutware w’agatsiko k’abantu

1Dawudi ava aho ngaho, ahungira mu buvumo bw’i Adulamu. Abavandimwe be na bene wabo barabimenya, baramanuka bamusangayo.

2Nuko iruhande rwe hateranira abanyabyago, abanyamyenda n’abarenganywa, bose ababera umutware. Abari kumwe na we bari bageze kuri magana ane.

3Dawudi yongera kuva aho ngaho ajya i Misipa y’i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu, ati «Ndakwinginze ngo wemerere data na mama baze mubane, kugeza igihe nzamenyera icyo Imana izangenera.»

4Nuko se na nyina abazanira umwami w’i Mowabu babana na we, bamarana igihe cyose Dawudi yari akiri mu buhungiro bwe.

5Umuhanuzi Gadi aza kubwira Dawudi, ati «Wiguma mu buhungiro bwawe, ahubwo genda, ujye mu gihugu cya Yuda.» Nuko Dawudi arahava, ajya mu ishyamba ry’i Hereti.

Sawuli yica abaherezabitambo b’i Nobu

6Nyuma y’aho Sawuli aza kumenya ko Dawudi n’abo bari kumwe babonetse. Ubwo Sawuli akaba yari i Gibeya, yicaye mu nsi y’umunyinya wari mu mpinga, afite icumu rye mu ntoki n’abagaragu be bamukikije.

7Sawuli abwira abagaragu be bamushagaye, ati «Munyumve neza, Babenyamini mwe! Harya ngo namwe mwese, mwene Yese, azabaha imirima n’imizabibu, azabagire abatware b’ingabo ijana n’ab’ibihumbi,

8kugira ngo mwese muhuze umugambi wo kungambanira? Igihe umuhungu wanjye anywanye na mwene Yese, nta n’umwe muri mwe wigeze amburira, ibyo bikagaragaza ko mutakinyitayeho. Ubona ngo habure n’umwe umbwira, igihe umuhungu wanjye anteje umugaragu wanjye, kugira ngo antege imitego nk’uko ubu bimeze!»

9Ubwo Dowegi w’Umunyedomu yari ahagaze hamwe n’abagaragu ba Sawuli, asubiza umwami, ati «Mperutse kubona mwene Yese; yari i Nobu kwa Ahimeleki mwene Ahitobi.

10Nuko Ahimeleki asiganuza Uhoraho ibimwerekeyeho, amuha n’ibyo kurya. Yamuhaye kandi n’inkota ya Goliyati, Umufilisiti.»

11Umwami abyumvise, ahamagaza Ahimeleki umuherezabitambo, mwene Ahitobi n’umuryango we wose, hamwe n’abaherezabitambo bose b’i Nobu; maze baramwitaba.

12Bageze ibwami, Sawuli aravuga ati «Ntega amatwi, mwana wa Ahitobi!» Na we arasubiza ati «Karame Nyagasani.»

13Sawuli aramubaza ati «Ni iki cyatumye muhuza umugambi wo kungambanira, wowe na mwene Yese? Wamuhaye imigati n’inkota, wasiganuje Uhoraho kubera we, kugira ngo ampagurukire kandi antege imitego nk’uko bimeze uyu munsi.»

14Ahimeleki asubiza umwami, ati «Mbese mu bagaragu bawe bose, hari n’umwe ukwiye kwiringirwa nka Dawudi? Ni umukwe w’umwami, ni we ukurwanaho kandi yubahwa n’urugo rwawe rwose!

15Ese ugira ngo uwo munsi, ni bwo natangiye gusiganuza Uhoraho kubera we? Ibyo ntibikambeho! Nyabuneka, Mutegetsi wanjye, ibyo ntiwari ukwiye kubihora umugaragu wawe n’umuryango we wose, kuko ari nta cyo yari abiziho na gito.»

16Umwami aravuga ati «Ahimeleki, urapfa wowe n’umuryango wawe wose!»

17Umwami aherako abwira abarinzi be, ati «Nimuhindukire mwice abaherezabitambo b’Uhoraho, kuko na bo bashyigikiye Dawudi: bari bazi ko ari mu buhungiro, ntibamenyesha aho ari.» Ariko abagaragu be banga kwica abaherezabitambo b’Uhoraho.

18Nuko umwami abwira Dowegi, ati «Wowe hindukira, maze wice abo baherezabitambo.» Dowegi Umunyedomu arahindukira arabica. Uwo munsi hapfa abantu mirongo inani na batanu, bose bambaye umusanganyagihimba, uboshye muri hariri.

19Aho i Nobu, umugi w’abaherezabitambo, amarira ku nkota abagabo, abagore, abana bato n’abakiri ku ibere, ndetse n’inka, indogobe n’intama, byose bishirira ku nkota.

20Nyamara umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitobi witwaga Abiyatari aratoroka, ni ko guhunga asanga Dawudi.

21Nuko amenyesha Dawudi ko Sawuli yishe abaherezabitambo b’Uhoraho.

22Dawudi abwira Abiyatari, ati «Urya munsi nari nzi ko Dowegi Umunyedomu ahari, ntekereza ko atazabura kubibwira Sawuli. Ni jyewe watumye urugo rwa so rwose rurimbuka.

23Gumana nanjye, witinya; kandi nihagira ushaka kugirira nabi ubugingo bwawe, ntazaba aretse n’ubwanjye. Humura rero, nubana nanjye nta cyo uteze kuba.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help