Hozeya 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Israheli igarukira Imana by’akanya gato

1Nuko muravuga muti «Nimuze tugarukire Uhoraho.

Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura,

ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu.

2Nyuma y’iminsi ibiri azaba yaduhembuye,

ku munsi wa gatatu aduhagurutse, maze twibanire.

3Nidushishikarire kumenya Uhoraho,

nta shiti, azatunguka nk’umuseke ukebye,

azatugeraho ameze nk’imvura yuhira imyaka,

mbese nk’uko imvura y’umuhindo isomya ubutaka.»

4— Yewe Efurayimu, nkugenze nte koko?

Nawe Yuda, rwose nkugire nte?

Urukundo rwanyu ni nk’igihu cya mu gitondo,

cyangwa ikime cyumuka ako kanya.

5Ni cyo gitumye rero mbahanisha abahanuzi,

nkabicisha amagambo avuye mu kanwa kanjye,

kandi urubanza rwanjye rukazabagwa gitumo nk’urumuri;

6kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo,

no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa.

Ibicumuro bya Israheli, ibya kera n’iby’ubu

7Ariko bo bishe isezerano bakiri i Adama,

ari na ho bampemukiriye.

8Gilihadi yahindutse umugi w’abagiranabi,

wahindanyijwe n’amaraso.

9Uko abambuzi biremamo ibico,

ni na ko agatsiko k’abaherezabitambo

kicira abantu ku nzira y’i Sikemu!

Ngayo amarorerwa bariho bakora!

10I Beteli nahabonye ibintu biteye ubwoba:

Efurayimu ni ho ikorera uburaya bwayo,

na Israheli yose ikiyandavuza.

11Nawe rero Yuda, icyo nguteze kiri aho,

igihe nzaba nibutse umuryango wanjye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help