Ezekiyeli 19 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amaganya atewe n’ibikomangoma bya Israheli

1Naho wowe rero, uririmbe indirimbo y’amaganya atewe n’ibikomangoma bya Israheli.

2Uzavuge uti

«Nyoko yari nde?

Yari intare y’ingore mu zindi ntare,

ikiryamira hagati y’ibyana byayo, ikanabyonsa.

3Nuko irera kimwe mu byana byayo kiba intare y’igisore,

kimenya guhiga ndetse no kurya abantu.

4Abanyamahanga baza kumenya iby’iyo ntare,

barayitega maze igwa mu mutego wabo,

bayikururisha inkonzo bayijyana mu gihugu cya Misiri.

5Nyina irategereza iraheba,

isanze nta cyizere igifite,

ni ko gufata ikindi mu byana byayo,

irakirera na cyo kiba igisore.

6Kikazerera mu zindi ntare,

na cyo gihinduka koko intare y’igisore,

kimenya guhiga ndetse no kurya abantu.

7Nuko irimbura ingoro z’abantu, isenya n’imigi yabo,

igihugu n’abagituye bakuka umutima,

kubera urusaku rw’umutontomo wayo.

8Abanyamahanga bahegereye,

baturuka mu bihugu byabo baje kuyirwanya,

barayitega maze igwa mu mutego wabo.

9Bayikuruza inkonzo bayishyira mu rudandi,

bayishyikiriza umwami w’i Babiloni ayifungira mu buvumo,

kugira ngo umutontomo wayo

utazongera kumvikana mu misozi ya Israheli.

10Byongeye kandi, nyoko yari ameze nk’umuzabibu

watewe ku nkengero y’amazi.

Wararumbukaga kandi ukagira amababi menshi,

ubikesha ko wabonaga amazi ahagije,

11ukagira amashami akomeye, avamo inkoni z’abami,

uburebure bwawo bugera rwagati mu bicu,

bugatangarirwa kimwe n’ubwinshi bw’amashami yawo.

12Ariko waranduranye uburakari bawutura hasi,

umuyaga w’iburasirazuba wumisha imbuto zawo,

igihimba cyawo gikomeye kiravunika maze kiruma,

umuriro uragitwika.

13Dore noneho watewe mu butayu,

mu gihugu cyumiranye, kitakigira amazi.

14Umuriro uhinguka mu gihimba cyawo,

utwika amashami yawo n’imbuto zawo.

Ntuzongera ukundi kugira ishami rikomeye,

ryashobora kuvamo inkoni y’umwami.»

Uwo ni umuvugo, waririmbwe nk’amaganya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help