1Alleluya!
Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,
ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye!
2Uhoraho, we wubatse Yeruzalemu bundi bushya,
azakorakoranya impabe za Israheli.
3Ni we ukiza abafite intimba ku mutima,
maze akomora ibikomere byabo.
4Amenya kubarura inyenyeri zibaho,
akazivuga zose mu mazina yazo.
5Umutegetsi wacu ni igihangange n’umunyamaboko,
ubwenge bwe ntibugira urugero.
6Uhoraho ashyigikira ab’intamenyekana,
naho abagome akabacisha bugufi.
7Nimuhanikire Uhoraho indirimbo imushimagiza,
mucurangire Imana yacu umurya w’inanga,
8We utera ibicu kubudika ku ijuru,
agategurira ubutaka imvura,
akameza ubwatsi ku misozi
n’ibimera bifitiye abantu akamaro;
9ateganyiriza amatungo ibiyatunga,
n’ibyana by’icyiyone bigabuza.
10Imbaraga z’ifarasi si zo zimushimisha,
n’impfundiko z’uwiruka si zo yitaho;
11uhubwo Uhoraho anyurwa n’abamwubaha,
akanezerezwa n’abiringira impuhwe ze.
12Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,
Siyoni, singiza Imana yawe!
13Kuko yakajije ibihindizo by’amarembo yawe,
agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.
14Yasakaje amahoro mu bwatsi bwawe,
aguhaza inkongote y’ingano zeze neza.
15Yoherereza amategeko ye ku isi,
ijambo rye rikihuta bitangaje.
16Anyanyagiza umurama w’urubura,
ukagira ngo ni ibizingo by’ubwoya bw’intama,
agasanzagiza ikime cy’inyababa, ukaba wagira ngo ni ivu.
17Urubura arujugunyanga nk’utuvungukira,
ntihagire uwihanganira ubwo bukonje.
18Ubundi yabitegeka, bigahita bishonga,
agahuhisha umuyaga we, amazi agatemba.
19Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,
agatangariza Israheli amategeko ye.
20Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,
ngo ayamenyeshe amateka ye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.