1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Niringiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka;
nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye.
3Ankura mu rwobo rukanganye,
ansayura mu nzarwe ndende;
arampagurutsa, ampagarika ku rutare,
ampa gushinga ibirindiro.
4Yampaye guhanika indirimbo nshya,
ndirimbira Imana yacu ibisingizo biyikwiye.
Benshi bazabibona bayigirire igitinyiro,
maze bakurizeho kwiringira Uhoraho.
5Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho,
ntashyire hamwe n’abagomeramana,
cyangwa ngo ajye mu ishyaka ry’abanyabinyoma!
6Uhoraho Mana yacu, wadukoreye ibintu byinshi cyane:
udutegurira imigambi, utugaragariza n’ibitangaza,
rwose, nta we twakunganya!
Ni byinshi cyane, nta wabona uko abivuga.
7Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,
ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;
ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,
8ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!
Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.
9Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,
maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»
10Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;
ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,
sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.
11Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye,
namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho,
sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari.
12Nawe rero, Uhoraho, ntunyime imbabazi zawe,
ineza n’ukuri byawe bizandagire ubudahwema!
13Amakuba atagira ingano aranyugarije,
ibicumuro byanjye birampinduka, bikantera guhuma amaso;
birusha ubwinshi umusatsi undi ku mutwe,
bigatuma umutima wanjye ucika urukendero.
14Uhoraho, gira impuhwe maze umbohore!
Uhoraho, banguka untabare!
15Abashaka kumvutsa ubugingo bose
nibakorwe n’ikimwaro, bamanjirwe!
Abanyifuriza icyago bose nibasubire inyuma bafite ipfunwe!
16Abanyigambaho bavuga ngo «Si we wabona!»
nibahahamuke, bagende bishwe n’ikimwaro.
17Naho abagushakashaka bose nibahimbarwe bakwishimira!
Abakunda umukiro wawe nibavuge ubudahwema,
bati «Uhoraho ni igihangange!»
18Jyeweho, ndi umukene n’indushyi,
ariko Uhoraho aranzirikana.
Koko, ni wowe muvunyi n’umukiza wanjye;
Mana yanjye, ntutinde kungoboka!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.