1Israheli yari umuzabibu mwiza
ukera imbuto zishimishije.
Uko imbuto zayo ziyongeraga,
ni na ko yagwizaga intambiro;
uko igihugu cyayo cyarushagaho kurumbuka,
ni ko n’inkingi z’ibigirwamana zarushagaho kuba nziza.
2Umutima wabo ni ibinyoma bisa,
none bagiye kubiryozwa.
Uhoraho ubwe agiye gusenya intambiro zabo
no guhirika inkingi zabo.
3Ubwo noneho bazavuga bati
«Nta mwami tukigira kuko tutubashye Uhoraho.
Ariko se ubundi bwo, umwami yatumarira iki?»
4Barasukiranya amagambo,
bararahira ibinyoma, bakagirana amasezerano,
ariko ubutungane bwo bakabwitaza,
nk’aho ari icyatsi kirimo uburozi cyameze mu murima.
5Abaturage b’i Samariya barahinda umushyitsi
kubera ikimasa cy’i Betaveni;
koko rero, imbaga yose ikibereye mu cyunamo,
kimwe n’abaherezabitambo bacyo.
Ngaho nibakomeze barate ikuzo ryacyo,
kandi ryamaze kuyoyoka!
6Icyo kimasa kizajyanwa muri Ashuru,
giturwe umwami mukuru.
Efurayimu izakorwa n’isoni,
na Israheli imwazwe n’uburiganya bwayo.
7Ibya Samariya byo birarangiye:
umwami wayo aragenda ayobagurika
nk’agashami gatwawe n’amazi.
8Amasengero y’ahirengeye y’i Aveni,
ari na yo mvano y’icyaha cya Israheli, azasenywa;
amahwa n’ibitovu bipfukirane intambiro zabo,
maze bazabwire imisozi bati «Nimuturidukireho ! »,
n’utununga bati «Nimudutwikire !»
9Mbese Israheli, i Gibeya si ho watangiriye gucumura,
kandi kuva ubwo ntiwisubireho!
None se intambara yareka ite
gutera abagiranabi aho i Gibeya?
10Ndaje nzanywe no kubahana!
Abanyamahanga bazakoranira kubarwanya,
igihe bazahanirwa bya bicumuro byombi byahakorewe.
Israheli yahemukiye Uhoraho11Efurayimu yari nk’inyana imeze neza,
igakunda guhonyorera ingano ku mbuga.
Naho jyewe, ijosi ryayo ryiza ndihambiraho ibiziriko
kugira ngo ijye ikurura icyuma gihingishwa.
Yuda azahinga, naho Yakobo asanze intabire.
12Nimubiba mukurikije ubutungane, muzasarura imyaka myiza.
Nimwitongorere imirima ikiri mishyashya;
kuko ari cyo gihe cyo gushakashaka Uhoraho,
kugeza ubwo azaza akadusesekazaho ubutungane.
13Mwahinze ubugome, musarura ubuhemu,
kandi murya ku mbuto y’ikinyoma!
Wiringiye amagare yawe y’intambara,
n’ubwinshi bw’ingabo zawe;
14ni cyo gitumye hagiye kuba umuvurungano mu bantu bawe,
ibigo byawe bikomeye bikarimburwa,
mbese nk’uko Shalumani yarimbuye Beti‐Arubeli,
kuri wa munsi abana bicanwaga na ba nyina.
15Ngiryo ishyano mwikururiye kubera Beteli,
n’ubugome bwanyu bukabije;
naho umwami wa Israheli azarimburwe, umuseke ugikeba!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.