1Hashize iminsi itanu, Ananiya umuherezabitambo mukuru amanukana na bamwe mu bakuru b’umuryango, hamwe n’umuburanyi wabo witwa Teritulo; basanga umutware Feligisi kugira ngo bamuregere Pawulo.
2Pawulo amaze guhamagarwa, Teritulo atangira kumurega agira ati «Nyakubahwa Feligisi, aya mahoro atuganjemo ni wowe tuyakesha, kandi n’ibyavuguruwe byinshi muri iki gihugu tubikesha umwete wawe.
3Aho turi hose, ntidusiba buri gihe kwakira ibyo byiza, kandi turabigushimira cyane.
4Ariko kugira ngo ntakurambira, ndagusaba ko watwihanganira uko ubisanganywe, ukumva muri make ibyo dushaka kukubwira.
5Uyu muntu twasanze ari icyorezo, acumba urugomo mu Bayahudi bo ku isi yose, kandi akaba n’umutware w’agatsiko kayobye k’Abanyanazareti.
6Ndetse yagerageje no guhumanya Ingoro y’Imana yacu, turamufata. (Dushatse kumucira urubanza dukurikije amategeko yacu,
7ni bwo umugaba w’ingabo Liziya ahagobotse, amutwambura ku ngufu,
8ategeka ko abamuregaga bazagusanga). Nawe ubwawe umubajije, ushobora kumenya neza ko ibyo tumurega ari impamo.»
9Abayahudi na bo baryungamo, bahamya ko ibyo byose ari ko biri.
Pawulo yiregura ku mutware Feligisi10Umutware Feligisi amaze kumuha ikimenyetso cyo kuvuga, Pawulo araterura ati «Nzi neza ko umaze imyaka myinshi ucira imanza abaturage b’iki gihugu cyacu, ni yo mpamvu nishimiye kwiregurira imbere yawe.
11Nk’uko wowe ubwawe ushobora kubyigenzurira, iminsi ntirarenga cumi n’ibiri kuva aho nzamukiye i Yeruzalemu, njyanyweyo no gusenga.
12Haba mu Ngoro, haba mu masengero cyangwa mu mugi, muri aba bantu nta wigeze ambona hari uwo tujya impaka, cyangwa ngo basange nteza imvururu muri rubanda.
13Aba bantu nta n’ubwo bashobora kubona ibimenyetso byemeza ibyo bandega ubu ngubu.
14Nyamara icyo nemereye imbere yawe, ni uko nkorera Imana y’abasekuruza, nkurikije Inzira aba bita agatsiko k’abayobye, nkaba nemera n’ibyanditswe byose mu Mategeko no mu Bahanuzi.
15Mfite icyo cyizere ku Mana — kandi na bo turagisangiye —, ko hazabaho izuka ry’intungane kimwe n’iry’abagome.
16Ni cyo gituma nihatira ubudatuza kugira umutimanama udahinyuka imbere y’Imana n’imbere y’abantu.
17Nyuma y’imyaka myinshi, nagarutse i Yeruzalemu nzaniye umuryango wanjye imfashanyo z’abakene, ndetse n’amaturo.
18Igihe nkiri muri ibyo, bansanga mu Ngoro maze kwisukura, ariko nta bantu benshi twari kumwe, yemwe nta n’urusaku;
19uretse bamwe mu Bayahudi bo muri Aziya . . . Abo ni bo bagombaga kuza kukundegaho, iyo bajya kugira ikibi bambonaho!
20Cyangwa se aba na bo nibavuge ikosa bansanganye, igihe nari mpagaze imbere y’Inama nkuru!
21Naba se nzira iri jambo navugiye rwagati muri bo ndanguruye nti ’Mbese byaba ari uko nemera izuka ry’abapfuye, byatumye uyu munsi munshyira mu rubanza?’»
22Feligisi wari uzi neza iby’iyo Nzira, asubika urubanza avuga ati «Umugaba w’ingabo Liziya namara kuza, nzarangiza ibyanyu.»
23Nuko ashinga umutegeka w’abasirikare kurinda Pawulo aho yari ari mu buroko, ariko ngo amureke yishyire yizane, kandi ngo ntabuze n’umwe mu be kumuha icyo akeneye.
Pawulo amara imyaka ibiri mu buroko24Hashize iminsi mike Feligisi azana n’umugore we Durusila, wari Umuyahudikazi. Ahamagaza Pawulo, maze amutega amatwi ngo amubwire ibyerekeye kwemera Yezu Kristu.
25Ariko ngo ikiganiro kigere ku byerekeye ubutabera, ukwifata n’urubanza ruzaza, Feligisi agira ubwoba, ni ko kuvuga ati «Ba urekeye aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumaho.»
26Yari yizeye kandi ko Pawulo yazamuha amafaranga, ni yo mpamvu yahoraga amutumiza kenshi ngo baganire.
27Imyaka ibiri ishize, Feligisi asimburwa n’uwitwa Porikiyo Fesito; maze Feligisi ashaka kwikundisha ku Bayahudi, asiga Pawulo mu buroko.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.