Zaburi 96 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Uhoraho ni umwami n’umucamanza w’isi yose

1Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho!

2Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

Uko bukeye mwogeze agakiza ke!

3Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose!

4Kuko Uhoraho ari igihangange,

akaba akwiye rwose ibisingizo,

indahangarwa isumba imana zose;

5kuko imana zose z’amahanga ari ubusa,

naho Uhoraho akaba yararemye ijuru.

6Arashashagira ubuhangare n’ishema,

ingoro ye yuzuye ububasha n’ububengerane.

7Nimwegurire Uhoraho, miryango y’amahanga,

nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha,

8nimwegurire Uhoraho ikuzo ry’izina rye.

Nimuzane ituro mwinjire mu ngombe ze,

9nimwunamire Uhoraho wisesuyeho ubutagatifu,

nimuhinde umushyitsi, bantu b’isi yose.

10Nimuvuge mu mahanga, muti «Uhoraho ni Umwami!»

Yashinze isi yose, ntihungabana;

imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

11Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe!

Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!

12Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose,

n’ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,

13mu maso y’Uhoraho, kuko aje,

kuko aje gutegeka isi;

azacira isi urubanza mu butabera,

arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help