Zaburi 31 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Isengesho ry’umuntu uri mu kaga

1Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2Uhoraho, ni wowe buhungiro bwanjye,

singateterezwe bibaho!

Girira ubutabera bwawe, maze umbohore;

3ntega amatwi, maze ubanguke untabare!

Mbera urutare rukomeye,

n’urugo rucinyiye nzakiriramo.

4Koko rero ni wowe rutare rwanjye n’ingabo inkingira;

nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.

5Ngobotora mu mutego banteze,

kuko ari wowe mbaraga zanjye.

6Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe;

ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.

7Nanga abayoboka ibigirwamana bitagira shinge,

jyeweho niringira Uhoraho wenyine.

8Nzabyina nishimira cyane ubudahemuka bwawe,

kuko wabonye akaga ndimo,

ukamenya amagorwa yanjye.

9Ntiwantaye mu maboko y’umwanzi,

ahubwo wampaye gushinga ibirindiro, unshyira ahagutse.

10Ngirira ibambe, Uhoraho, dore ndi mu kaga;

amaso yanjye arahondobera kubera agahinda,

umuhogo n’amara na byo byashengutse.

11Ubuzima bwanjye buhereye mu kababaro,

imyaka y’ukubaho kwanjye ishiriye mu maganya.

Kubera ko nacumuye byatumye imbaraga zanjye zikendera,

n’amagufwa yanjye aramungwa.

12Abanzi banjye bose barampundazaho ibitutsi,

n’abaturanyi banjye ntibakincira akari urutega.

Incuti zanjye z’amagara nsigaye nzitera ishozi,

abo duhuriye mu nzira barambona bagahunga.

13Nsigaye naribagiranye nk’uwapfuye,

meze nk’akabindi kasandaye.

14Numva rubanda bamvuga nabi

ngo «Yaciye igikuba hirya no hino!»

Nuko bishyira hamwe barankomanyiriza,

bajya imigambi yo kuncuza ubugingo.

15Ariko ndakwiringiye, Uhoraho,

ndavuga nti «Imana yanjye ni wowe!»

16Ibihe byanjye biri mu kiganza cyawe,

ngaho rero ngobotora mu maboko y’abanzi banyibasiye!

17Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe,

maze unkize ugiriye impuhwe zawe.

18Uhoraho, ntunkoze isoni kandi ari wowe niyambaje,

ahubwo abagome abe ari bo bakorwa n’ikimwaro,

baruce barumire nk’abagiye ikuzimu!

19Iminwa ibeshya iragahinduka ibiragi,

yo ivuga nabi intungane ibishyizemo ubushizi bw’isoni,

ubwirasi n’agasuzuguro!

20Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi!

Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose,

kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

21Ubishyingura aho uhisha uruhanga rwawe,

kure y’ubutiriganya bw’abantu,

ukabibika ahiherereye, kure y’uruvugo rw’abantu.

22Nihasingizwe Uhoraho,

kuko ku neza ye yankoreye ibitangaza,

none nkaba ndi mu mugi ucinyiye!

23Naho jyewe nari nataye umutwe,

mvuga nti «Nirukanywe kure y’amaso yawe.»

Nyamara wumvise amaganya yanjye,

igihe nagutabazaga.

24Nimukunde Uhoraho, mwebwe abayoboke be mwese!

Uhoraho arinda abamwemera,

naho abamushingana ijosi akabaha agera.

25Nimukomere kandi mwireme agatima,

mwebwe mwese abizera Uhoraho!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help