1Bana banjye, ndi so wababyaye, nimuntege amatwi;
maze mukore ibizabahesha umukiro,
2kuko Uhoraho ahimbariza se w’abana imbere yabo,
kandi agashyigikira ubutegetsi bwa nyina ku bahungu be.
3Uwubashye se, aba ahongereye ibyaha bye,
4naho uhimbaje nyina aba ameze nk’uwihunikiye byinshi.
5Uwubaha se azaronka ibyishimo mu bana be,
kandi umunsi azaba yambaje, isengesho rye rizakirwa.
6Uhimbaza se azaramba,
kandi uwumvira Uhoraho azahumuriza nyina.
7Utinya Uhoraho yubaha se,
kandi agakorera ababyeyi be nk’aho ari ba shebuja.
8Uzubahe so mu magambo no mu bikorwa,
kugira ngo umugisha we uzagusakareho;
9kuko umugisha wa se w’abana ukomeza amazu yabo,
naho umuvumo wa nyina ukayarandurira mu mizi.
10Ntukishimire ko so asuzuguritse,
kuko ikimwaro kimukoze, bitaguhesha ishema.
11Ikuzo ry’umuntu arikomora ku cyubahiro cya se,
kandi iyo nyina w’abana asuzuguwe, bibabera umugayo.
12Mwana wanjye, jya ushyigikira so ageze mu za bukuru,
kandi ntukamutere agahinda mu buzima bwe.
13N’iyo ubwenge bwe bwakendera, jya umugirira impuhwe,
ntuzamusuzugure, ngo ni uko wowe ukiri umusore.
14Koko rero, ineza ugiriye so ntiyigera yibagirana,
ahubwo izakubera impongano y’ibyaha byawe.
15Nugera mu makuba, Uhoraho azakwibuka,
ibyaha byawe bishonge nk’amahindu yikanze umucyo.
16Utererana se aba ari inkorashyano,
naho ushavuza nyina aba ari ikivume imbere y’Uhoraho.
Umutima wiyoroshya17Mwana wanjye, ibyo ukora bijye birangwa n’ubwiyoroshye,
bityo uzakundwa kurusha abagaba byinshi.
18Uko ugenda ukomera, ujye urushaho kwicisha bugufi,
maze uzagire ubutoni imbere y’Imana.
20Koko rero, Uhoraho ni we Nyir’ububasha,
kandi ab’umutima wiyoroshya ni bo bamuhesha ikuzo.
21Ntukararikire ibigukomereye cyane,
kandi ibyo ubona ari insobe, ntukabisesengure.
22Jya uzirikana ibyo wategetswe,
kuko udakeneye ibintu bidafututse.
23Ntukivange mu bikurenze,
kuko n’ibyo weretswe ubwabyo bisumbye ubwenge bw’umuntu.
24Koko rero, benshi barindagijwe n’ibyo bihimbiye,
kandi imigambi mibi ibayobya ibitekerezo.
Kwirinda ubwirasi26Umutima unangiye uzabona amakuba,
kandi uteza ibyago azabigwamo.
27Umutima unangiye uzashavuzwa n’agahinda,
kandi umunyabyaha yungikanya ibicumuro.
28Ingeso y’ubwirasi ntigira umuti,
kuko urugemwe rubi rwayitoshyemo.
29Umutima w’umunyabwenge uzirikana umugani,
kandi umunyabuhanga yifuza umutega amatwi.
Gufasha abakene30Amazi azimya ikibatsi cy’umuriro,
gufasha abakene bigahanagura ibyaha.
31Ugira neza aba yitega iminsi,
maze yasumbirizwa akabona kiramira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.