1Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Bwira utya Abayisraheli
2’Nimwigenere imigi y’ubuhungiro nabasezeranyije, ntumye Musa.
3Aho ni ho uzaba yishe umuntu atabishaka azajya ashobora guhungira, kandi izababere ubuhungiro kugira ngo murokoke umuhozi w’amaraso.
4Umwishi azajya ahungira muri umwe muri iyo migi, ahagarare mu marembo y’umugi, maze atekerereze ibye abakuru bawo, na bo bamwakire mu mugi iruhande rwabo, bamuhe aho ashobora gutura hamwe na bo.
5Umuhozi w’amaraso namukurikirana, ntibashobora kumumugabiza kuko yishe mugenzi we atabishaka, akaba atabigiranye urwango asanganywe.
6Azatura muri uwo mugi kugeza ubwo azaba yaciriwe urubanza imbere y’umuryango, kugeza kandi ubwo umuherezabitambo uzaba ariho icyo gihe apfuye; ubwo rero umwishi azagaruke iwe, mu mugi yahunze avamo.’»
7Batoranya rero Kedeshi muri Galileya, mu misozi ya Nefutali, Sikemu mu misozi ya Efurayimu, na KiriyatiHaruba, ari yo Heburoni, mu misozi ya Yuda.
8Hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba bwa Yeriko, batoranya Beseri, yo mu mirambi y’ubutayu, mu muryango wa Rubeni, Ramoti ya Gilihadi yo mu muryango wa Gadi, na Golani muri Bashani ho mu muryango wa Manase.
9Iyo ni yo migi yashyiriweho Abayisraheli bose n’abasuhuke babarimo, kugira ngo ibe ubuhungiro bw’umuntu uzaba yishe atabishaka; bityo azabashe kurokoka umuhozi w’amaraso, mbere y’uko atungurwa imbere y’ikoraniro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.