1Bumaze kwira byatinze, ibyegera bya Oloferinesi byihutira gutaha. Bagowasi akingira hanze ihema rya shebuja, nuko yigizayo abahatindaga, bose bajya kuryama, bananijwe n’inzoga z’ikirenga.
2Yudita wenyine arekerwa mu ihema hamwe na Oloferinesi wari watembagaye ku buriri bwe, kuko yari yinamye muri divayi.
3Yudita rero abwira umuja we guhagarara hanze, hafi y’icyumba baryamamo, no kuhamutegerereza aho aza gusohokera nk’uko yari asanzwe abigira buri munsi. Ubundi kandi, amwibutsa ko aza gusohoka akajya gusenga; anabibwira Bagowasi.
4Bose rero bari basohotse bava kwa Oloferinesi, kandi nta n’umwe, yaba muto yaba mukuru, wari wasigaye mu cyumba yaryamagamo. Uko yari yagahagaze hafi y’igitanda cya Oloferinesi, Yudita aribwira ati «Uhoraho Mana y’ububasha bwose, muri iyi saha erekeza amaso ku byo ndi bukore, kugira ngo Yeruzalemu ishimagizwe.
5Koko rero, ubu igihe kirageze cyo kwita ku ngenerwamurage zawe, no kurangiza umugambi wanjye, kugira ngo mponyore abanzi baduhagurukiye.»
6Yegera rero umutambiko w’igitanda wari wegereye umutwe wa Oloferinesi, akura inkota ye,
7asatira uburiri, akamata umusatsi w’uwo mugabo, aravuga ati «Mpa imbaraga kuri uyu munsi, Nyagasani, Mana ya Israheli!»
8Nuko Yudita amukubita ku gikanu n’imbaraga ze zose, agira kabiri, amuca umutwe.
9Ahubura rero umurambo wa Oloferinesi ku gitanda; umwenda wari ukingirije awuvana ku nkingi. Hashize akanya arasohoka, ahereza umuja we umutwe wa Oloferinesi,
10na we awushyira mu ruhago. Bombi barasohokana, nk’uko bari basanzwe babigenza bagiye gusenga. Bambukiranya ingando, bakikira umubande wose, bazamuka umusozi wa Betuliya, maze bagera ku marembo y’umugi.
Yudita yinjira muri Betuliya11Bakiri kure, Yudita ahamagara abarindazamu, ati «Nimukingure, nimukingure irembo! Imana, Imana yacu iri kumwe natwe, yo ihora igaragariza ubuhangare bwayo muri Israheli, n’imbaraga zayo mu banzi bacu, nk’uko yabigenjeje uyu munsi.»
12Igihe abantu bo mu mugi bumvise ijwi rye, bihutira kumanuka bagana irembo ry’umugi, kandi bahamagara n’abakuru b’umugi.
13Kuva ku muto kugera ku mukuru, bose baza biruka, kuko batizeraga ko ashobora kugaruka. Bakingura irembo, barabakira. Bacana umuriro wo kubonesha, maze barabakikiza.
14Yudita ababwira mu ijwi riranguruye, ati «Nimusingize Imana! Nimusingize Imana itakuye impuhwe zayo ku nzu ya Israheli, maze iri joro ikaba yahonyoje abanzi bacu ukuboko kwanjye.»
15Nuko avana wa mutwe mu ruhago, arawubereka, ati «Nimurebe umutwe wa Oloferinesi, umugaba mukuru w’ingabo za Ashuru. Nimurebe kandi umwenda wari ukingirije aho yari yatembagaye yasinze. Uhoraho yamukubitishije ukuboko k’umugore!
16Harakabaho Uhoraho wandinze mu nzira nakurikiye! Kuko uruhanga rwanjye rwanyuze uwo mugabo, rukamugusha mu cyorezo, tudakoranye icyaha cyanyanduza kikantera isoni.»
17Imbaga yose iratangara cyane; bose barunama, baramya Imana, maze bavugira icyarimwe, bati «Singizwa, Mana yacu, wowe watsembye abanzi b’umuryango wawe uyu munsi!»
18Oziya abwira Yudita, ati «Mwana wanjye, Imana isumba byose niguhunde imigisha, uhebuze abagore bose bo ku isi. Kandi nasingizwe Uhoraho, Imana, we waremye ijuru n’isi, kandi akaba yarakuyoboye kugira ngo uce umutwe w’umutware w’abanzi bacu.
19Koko rero, abantu bo mu bihe byose ntibazahwema kuzirikana mu mitima yabo uko wiringiye Imana, n’ukuntu yakugaragarije ubuhangare bwayo.
20Imana niguhe kuratwa iteka no guhora ubona ibyiza byayo, kuko utazigamye ubuzima bwawe igihe ubwoko bwacu bwari bwasuzuguwe, ahubwo ukamagirira kure ukurimburwa kwacu, ugenda mu butungane imbere y’Imana yacu.» Imbaga yose irasubiza iti «Amen! Amen!»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.